Umunyamakuru wa Radio Ishingiro Bizimana Desire yateye Ivi

Bizimana Desire ni umunyamakuru wa Radio ishingiro ikorera mu karere ka Gicumbi ndetse akaba asanzwe ari n’umuyobozi wa Igicumbi Media  Limited, kuri iki cyumweru Tariki 19 Mata 2022, yatereye Ivi umukobwa  bamaze igihe bakundana witwa Mukamasiimwe Assoumpta, amusaba ko bazabana akaramata nawe arabimwemerera.

Desire usanzwe ukunzwe n’abatari bacye kuri iyi radio ikorera mu karere ka Gicumbi aho amenyerewe mu biganiro bitandukanye birimo Uzindukanyijambo ndetse na Susuruka asanzwe akoranamo na Emmanuel Gatara Ganza buri gitondo kuva saa kumi n’imwe kugeza saa mbili.

Ubwo kuri uyu wa mbere aba basore bombi binjiraga muri icyo kiganiro Emmanuel Gatarara Ganza niwe waje gushyira Aya makuru hanze abwira ababakurikira ko mugenzi we yateye ivi.

Gatarara ati: “Desire arigaragaje byari uburyohe gusa gusa!! va mu busore ukore igikwiriye!”.

Nyuma y’aya magambo yuje uburyohe yagiye hanze kurubungubu ku mbuga nkoranyambaga harimo gucicikana amafoto agaragaza uburyohe bw’iki kirori, akaba akomeje gukwirakwizwa n’abakunzi b’uyu mu nyamakuru.

Amakuru Igicumbi News yakuye kuri Bizimana Desire umaze imyaka irenga umunani akora kuri Radio Ishingiro avuga ko mu minsi ya vuba araza gushyira hanze amatariki azakoreraho ubukwe.

Umwaka ushize BIZIMANA Desire yatsindiye igihembo gitangwa na RGB nk’umunyamakuru wakoze ikiganiro cya mbere cyiza mu mwaka wa 2020-2021, muri Radio z’abaturage mu Rwanda.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

 

KWAMAMAZA