AMAFOTO: Umunyamakuru wa Radio 10 yasezeranye imbere y’amategeko

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Werurwe 2021, umunyamakuru Horaho Axel yasezeranye imbere y’amategeko na Masera Nicole bari bamaze igihe bakundana.

Ni umuhango wabereye mu murenge wa Maraba mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo.

Masera wasezeranye imbere y’amategeko na Horaho, asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yavuye mu minsi ishize.

Horaho n’umufasha we basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’umwaka umwe n’igice bakundana ariko batari baherukanye kuko bose baherukanaga cyera bakiri abana aho bakuriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Horaho Axel ni umunyamakuru w’imikino kuri Radio10, azwi cyane mu kiganiro kigezweho cyitwa ‘Urukiko’ akorana na Sam Karenzi, Kazungu Clever na Taifa Bruno.

 

Ku ibendera ry’u Rwanda, Masera yasezeranye kubana akaramata na Horaho Axel

 

Umunyamakuru Horaho Axel wo kuri Radio10 yasezeranye imbere y’amategeko

 

Nyuma yo gusezerana byari ibyishimo bikomeye

 

Bafashe ifoto y’urwibutso

 

Horaho na Masera bamaze igihe bakundana
@igicumbinews.co.rw