Umukozi wo mu rugo yakatiwe imyaka 4 kubera kugaburira umwana wa nyirabuja inkari

Mu gihugu cya Uganda, umukozi wo mu rugo witwa Vicky Abiria yakatiwe igifungo cy’imyaka ine kubera kugaburira umwana wa shebuja inkari ze ndetse no kumwanduza sifilisi.

Nk’uko byatangajwe na nyina w’uwo mwana, Hope Chica, ngo yagize amakenga nyuma yo kubona ko Abira yabitse icupa ry’umwana ryuzuye inkari mu cyumba cye, niko kumuhata ibibazo maze aza kumenya ko aha umwana we inkari. Ati:

Nasanze icupa ry’umwana wanjye ryuzuye inkari maze mubajije yemera ko agaburira umwana wanjye inkari.”

Igihe najyanaga umukobwa wanjye mu bitaro, abaganga basanze umwana wanjye arwaye sifilisi. Ubu ndagerageza kuvura umwana wanjye kandi ngerageza kureba ko atazahura n’ibindi bibazo.

Yongeyeho ko buri gihe yabonaga ibikorwa nk’ibi ku mbuga nkoranyambaga no ku ma televiziyo kandi ko atatekerezaga ko ari ukuri. Ati:

Namye numva ko abakozi bo mu rugo bakora ibintu nk’ibi, none ko byabaye ku mwana wanjye, ubu abakozi bo mu rugo ndabatinya. Sinshobora na rimwe kongera kubaha akazi. Nahoraga mfata neza uyu mukobwa ariko sinzi impamvu yahisemo gukora ikintu nk’iki.

Umuvugizi wa polisi, Patrick Onyango yemeje ibyabaye avuga ko bafashe Abira bakamushinja gukwirakwiza indwara ziteye akaga nyuma y’uko ibizamini kuri uyu mwana bigaragaje ko yanduye indwara yo mu muyoboro w’inkari.

@igicumbinews.co.rw