Umuhanzi Jose Chameleone aratabaza avuga ko hari umuntu ushaka kumwica

Joseph Mayanja wamenyekanye ku mazina y’ubuhanzi nka Jose Chameleon cyangwa Chameleo, ni umuhanzi umaze kubaka izina mu injyana ya afrobeat na reggae mu gihugu cya Uganda.

Muri iyi minsi Jose Chameleone aravuga ko hari umuntu umaze iminsi amutera ubwoba ko azamwica akoresheje iyi nimero:+256 778 935 681.

Abicishe k’urukuta rwe rwa Facebook Chameleone yavuze ko uwo muntu amwandikira yiyita ko ari umujenerali, ngo bwa mbere yakiriye ubutumwa bugufi bwe tariki ya 10,Nzeli uyu mwaka saa 6:16pm. Icyo gihe yamwatse miliyoni eshanu z’amashilingi ya Uganda (5,000,000 UGX) cyangwa yayabura akamwica.

Chameleone avuga ko akibona bwa mbere ubwo butumwa yabusuzuguye ariko yatangiye kugira amakenga kuri icyi cyumweru dusoje aho mu ijoro uwo muntu yongeye kumwandikira ubutumwa bugufi amusaba amafaranga. Yagize ati”wa muntu yongeye kunyandikira ubutumwa bugufi ahagana saa tatu na cumi n’irindwi  zijoro ,ansaba ko namwoherereza miliyoni umunani z’amashilingi ya Uganda (8,000,000 UGX)”.

Chameleone avuga ko yamaze gutanga ikirego Police.Ati “ikirego namaze kugitanga kuri police kandi nizeye ko Police ya Uganda n’inzego z’umutekano  bashobora kurwanya amabandi akomeje kwiyongera. 

Uyu muhanzi ukomeye muri Uganda aragira ati” tumaze iminsi tugira ubwicanyi bwinshi  ibi rero ntago nari kubifata nk’ibisanzwe ,ababa bari inyuma yibi abaturage n’ubuyobozi kuri ubu barimo kubakurikirana”.

Chameleone avuga kandi ko iyi nimero yanditse ku muntu witwa JENIFER MANIRADUHA akaba asaba MTN Uganda gukurikirana iki kibazo.

Muri ubu butumwa Chameleone yacishije k’urukuta rwa Facebook ye yasoje avuga ko n’abandi bamwoherereza ubutumwa bumutera ubwoba ntacyo bazamutwara.

Ati ” Namwe munyoherereza ubutumwa buntera ubwoba, ndabiteguye ni mubikore igihe cyose mubishakiye., mu buzima tubaho rimwe gusa, hamwe n’Imana ntabwoba mfite”.

Mu kwezi kwa gatandatu muri uyu mwaka nibwo Jose Chameleone yatangaje ko agiye kugera mu kirenge cy ‘umuhanzi Bobi Wine nawe akinjira muri politike aho yavuze ko ashaka kuziyamamariza kuyobora umujyi wa Kampala ,kuva yabitangaza yagiye avuga ko abantu bagiye bamutera ubwoba bamusaba kutinjira muri politike.

Chameleone wakunze kugaragara mu bikorwa byo gushyigikira ishyaka riri k’ubutegetsi muri Uganda (NRM) ,akimara gutangaza ko aziyamamaza nk’umukandida wigenga Perezida Museveni yahise amukura mu mubare w’abantu akurikira kuri twitter.

Ubutumwa boherereza Chameleone bamutera ubwoba

 

Uyu muntu umwandikira bigaragara ko atazi kwandika icyongereza neza

 

bizimanadesire@igicumbinews.co.rw