Umugore yishe umugabo we amuziza amashilingi 1000

Polisi yo mu gihugu cya Kenya iravuga ko imaze guta muri yombi umugore wishe umugabo we amuziza amashilingi 1000 y’amanyakenya.

Uyu mugore avuga ko umugabo we Ronald Simuyu Wakesa yamwibye amashilingi 1000 y’amanyakenya amusaba kuyagarura umugabo ntiyayagarura.

Ku munsi wo ku wa gatatu nibwo uyu mugabo Ronald Simuyu Wakesa yaje yasinze umugore we amubajije amafaranga arayabura ahita amusunika ku gikuta cy’inzu amukubita ikintu mu mutwe arangije afata umuhoro  amutema ku kuguru birangira Ronald Simuyu Wakesa yitabye Imana azize amashilingi 1000 y’amanyakenya.

Umuturanyi w’uyu muryango avuga ko yasanze  uwo mugore amaze kwica umugabo we Ronald Simuyu Wakesa,aho yari amuhamagaye kugira ngo amwereke uburyo yahannyemo umugabo we.

Yagize ati”umugore  yamamagaye agira ngo anyereke uburyo yahannyemo umugabo we kubera kunywera amafaranga ,nkihagera narinziko yamutemye ku kuguru gusa mwegereye mbona aryamye mu kizenga cy’amaraso anahumeka nabi”

 Umuvandimwe wa nyakwigendera ,Bonaventure Wakesa avuga ko bahise bahamagara ingombyi y’abarwayi  bageze kwa muganga bahita bababwira ko umuvandimwe we yitabye Imana.

Yagize ati”twahise duhamagara imodoka y’abarwayi tugeze kwa muganga bahita batubwira ko umuvandimwe wanjye yitabye Imana duhita  ducyura umurambo we.