Tanzania:Abantu basaga 60 bahiye barakongoka baguye mu mpanuka y’ikamyo itwara ibikomoka kuri peterori

Iyo mpanuka yabereye ahitwa Msamvu mu karere ka Itigi muri iyo ntara iri hagati muri Tanzania.Amashusho yakwiragijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye yerekana imirambo y’abantu bahiye bagakongoka bandagaye hirya no hino aho yabereye.

The Citizen yatangaje ko uko kugurumana kwa esanse kwanatumye abo bantu bakongoka, kwaturutse kuri umwe muri abo barimo basahuranwa bavoma esanse wari urimo kunywa itabi maze ahita akongereza abandi ubwo yari amaze gufatwa atangiye kwiruka.

Ikinyamakuru Mwananchi cyo muri icyo gihugu cyatangaje ko umuyobozi w’intara ya Morogoro Stephen Kebwe yavuze ko imirambo y’abantu 60 aribo bashyizwe mu buruhukiro bw’ibitaro.

Avuga kandi ko abarenga 70 bakomeretse bakaba bahise batwarwa mu bitaro bikuru by’iyo ntara.

Ngo iyo kamyo yahirimye igihe umushoferi wayo yarimo agerageza gukwepa akanyamaswa.

Abenshi mu bahasize ubuzima barimo bagerageza kuvoma essance igihe iyo kamyo yahenukaga.

Umwe mu babonye aho iyo mpanuka yabereye, Daniel Ngogo, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko mu bapfuye harimo n’abatarimo bariba esanse kuko aho iyo mpanuka yabereye hakunze guteranira abantu benshi.

Ati “Ibintu bimeze nabi cyane. Hapfuye abantu benshi, mbese harimo n’abatarimo bariba esanse kubera ko hano hakorerwa ibintu byinshi”.

Itangazo ryasohowe n’ishami rishinzwe gutangaza amakuru mu biro by’umukuru w’igihugu cya Tanzania, Parezida w’icyo gihugu, John Pombe Magufuli, yahamagariye abanyagihugu kwirinda kwegera amamodoka nk’ayo agize impanuka.

Avuga ati “Amenshi mu mamodoka nk’ayo aba atwaye ibikomoka kuri peterori bishobora guhitana ubuzima nk’uko byagenze i Morogoro. Hariho ayandi atwara isumu, hariho n’ayaba atwaye ibikoresho vya kirimbuzi, mureke n’ibindi, ndasavye iyi ngeso tuyihebe”.

Morogoro ni intara iri mu nzira y’amakamyo atwara ibikomoka kuri peterori ibijyana mu gihugu rwagati ndetse no mu bihugu bituranyi bya Tanzania harimo Malawi, Zambia n’Uburundi.