Umugore yishwe n’udupfunyika 36 twa Kokayine yari yahishe mu nda

Umugore w’imyaka 45 wabaga mu Bubiligi yapfuye ahitanywe n’udupfunyika 36 tw’ikiyobyabwenge cya Kokayine (cocaine) yari atwaye mu nda, twose hamwe dupima garama zirenga 400.

Uyu mugore ukomoka mu Buholandi yaguye mu Bitaro bya Kaminuza byo muri Nante (CHU/Nantes) mu Bufaransa, nyuma yo kujyanwa kwa muganga igitaraganya akuwe muri hoteli yari acumbitsemo, ubwo yatakaga ko ababara mu nda cyane, nyuma akaza no gutakaza ubwenge.

Nkuko byatangajwe na Le Figaro, abaganga bamukurikiranye basanze utwo dupfunyika mu nda, kamwe muri two kashwanyukiye mu gifu. Mbere bikaba byari byatangajwe ko yapfuye azize ikibazo cyo mu bwonko.

Iperereza rikaba ryahise ritangira ngo hamenyekane impamvu uriya mugore yari atwaye ibiyobyabwenge n’aho yari abigemuye.

@igicumbinews.co.rw