Umugore wa perezida wa Nigeria yavuye mu mahanga igitaraganya yikanga ko agiye guharikwa

Umugore wa Perezida wa Nigeria yasubiye mu gihugu asanganirwa n’ibihuha ko umugabo we yashakaga kumuharika.

Aisha Buhari, umugore wa Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria, yasubiye mu gihugu nyuma yo kumara amezi abiri mu mahanga.

Ubwo yageraga muri Nigeria ku wa gatandatu, yabwiye abanyamakuru ko “amakuru y’ibinyoma” amaze kuba icyorezo “kizatugeza ku bintu tudatekereza”.

Madamu Buhari yari ari mu rugendo nyobokamana rw’abayisilamu muri Arabie Saoudite ndetse amara n’igihe mu Bwongereza.

Asubiye muri Nigeria rero, uyu mugore wa Perezida wa Nigeria yabaye nk’uwemeza ibihuha byari bimaze igihe byumvikana mu gihugu ko Perezida Buhari yashakaga gushaka umunyapolitike mugenzi we Sadiya Farouq.

Ameze nk’uca amarenga, Madamu Buhari yabwiye ishami rya BBC ritangaza ibiganiro mu rurimi rwa Hausa ko uwo wendaga kuba umugore wundi wa Perezida Buhari yababajwe n’uko ubukwe butatashye.

Ati: “Umuntu wamusezeranyije [Sadiya Farouq] kumushaka ntabwo yari azi ko bitazaba. Ntabwo [Madamu Farouq] yabihakanye kugeza ubwo umunsi w’ubukwe urenze”.

Ku mbuga nkoranyambaga hari hakomeje guhwihwiswa iby’ubwo bukwe, bamwe bakavuga ko byari biteganyijwe ko buba ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Yaba Perezida Buhari, yaba Madamu Farouq, nta wagize icyo abivugaho.

Madamu Buhari yanemeje ko videwo yahererekanyijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga imugaragaza aterana amagambo na mwisengeneza we mu rugo kwa Perezida ari impamo, ariko ko ari iya kera.

Uwo mwisengeneza we, Fatima Mamman Daura, yabwiye BBC ko yafashe iyo videwo we ubwe mu mwaka ushize wa 2018, ariko ko yakwirakwijwe mu gihe cya vuba gishize“n’abakunda byacitse”.

Ku ifoto: Madamu Buhari aganira na BBC Hausa

@igicumbinews.co.rw