Ugurishije ikinyabiziga azajya asigarana Plaque yakoreshaga, ukiguze ahabwe Plaque nshya

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority) kiratangaza ko guhera mu kwezi gutaha kwa Nzeri 2019 hazatangira uburyo bushya bwo kwandika ibinyabiziga.

Ubwo buryo buteganya ko ugurishije ikinyabiziga azajya asigarana Plaque yakoreshaga, naho ukiguze ahabwe Plaque nshya. Ngo ibyo guhererekanya Plaque bizavaho kuko izajya ibarwa ku muntu yanditseho.

Itangazo ryo ku wa 01 Kanama 2019 ryashyizweho umukono na Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Bizimana Ruganintwali Pascal, rivuga kandi ko abantu bose bagurishije ibinyabiziga byabo bakaba batarakora ihinduranya (mutation) ko bagomba kubikora guhera ku itariki ya 05 Kanama 2019 kugera tariki 31 Kanama 2019.

Nyuma y’iyi tariki, abantu bose bazaba batunze ibinyabiziga bitabanditseho, ngo bizafatwa nk’aho atari ibyabo.

Bamwe mu bafite imodoka bishimiye iyi gahunda kuko ngo wasangaga hari igihe abantu baguraga imodoka z’abandi ntibakore ihinduranya (mutation) bakazikoresha amakosa hagahanwa uwayihoranye nyamara atakiyifite yarayigurishije.