Uganda: Barindwi mu mfungwa 219 zari zatorotse gereza zikajyana n’imbunda bafashwe

Byemezwa ko izo mfungwa zahungiye mu misozi iri ku birenge by’umusozi wa Moroto

 

Abategetsi bavuga ko barindwi mu mfungwa 219 zatorotse gereza yo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Uganda ejo ku wa gatatu nyuma ya saa sita bongeye gufatwa.

Gutoroka kwazo kwatumye ubuzima buhagarara mu mujyi iherereyemo, mu gihe inzego z’umutekano zigerageza kuzikurikirana.

Amakuru avuga ko izo mfungwa zishe umusirikare umwe washatse kuzihagarika ubwo zatorokaga gereza ya Singila, mbere yuko zihungira mu misozi.

Abasirikare n’abacunga-gereza barimo gukurikirana abo batorotse, amakuru avuga ko batorokanye imbunda 15 n’amasasu.

Umuvugizi w’igisirikare yavuze ko mu mirwano yabaye mu ijoro ryacyeye izindi mfungwa ebyiri zishwe.

Iyo gereza yubatse ku birenge by’umusozi wa Moroto, ahantu hitaruye umujyi wa Moroto, umujyi mukuru mu karere ka Karamoja.

Nkuko inkuru y’ibiro ntaramakuru Associated Press ibivuga, izo mfungwa ziyambuye imyenda y’umuhondo iziranga ubundi zihungira mu misozi zambaye ubusa mu kwirinda ko hagira uzitahura.

Ibitangazamakuru byo muri Uganda bivuga ko kurasana kwabayeho kwatumye ubuzima buhagarara mu mujyi wa Moroto.

Akarere ka Karamoja gakunze kurangwamo umutekano mucye kubera kwiba amatungo n’ibikorwa by’urugomo rukoreshejwe imbunda, nkuko umunyamakuru wa BBC Patience Atuhaire uri i Kampala abivuga.

Yongeraho ko gahunda ya leta yo mu myaka ya 2000 yo kwaka intwaro abaturage bazitunze bitemewe n’amategeko yatumye nyinshi ziva mu maboko y’abasivile, ariko ko hakomeje kubaho ubushyamirane bwa hato na hato mu baturage.

@igicumbinews.co.rw