Seburengo uri mu bashinze Kiyovu Sports yitabye Imana

Umwe mu bashinze ikipe ya Kiyovu Sports akayibera umukinnyi n’umukunzi, Seburengo Abdu, yitabye Imana kuri uyu wa Kane azize uburwayi.

Kiyovu Sports yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu musaza wayikiniye ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Mutarama 2021.

Yagize iti “Umuryango wa Kiyovu Sports ubabajwe bikomeye no kubatangariza urupfu rw’umwe mu bayishinze, arayikinira, asoza ari umukunzi wayo, muzehe Seburengo Abdu apfuye azize uburwayi. Twifatanyije n’umuryango we n’abakunzi ba ruhago muri rusange.”

Hari amakuru avuga ko Seburengo w’imyaka 75 yari amaze iminsi arwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Seburengo yari umukunzi wa Kiyovu Sports ukomeye uzwi na benshi dore ko yitiriwe igice kibanza ibumoso, aho abafana bicara binjiriye ku marembo manini ya Stade ya Kigali i Nyamirambo.

 

Seburengo Abdu uri mu bashinze Ikipe ya Kiyovu Sports akayibera umukinnyi n’umukunzi, yitabye Imana azize uburwayi