Rwanda: Kuzamura impano z’abana mu mikino byahagurukiwe




Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, kuri uyu wa gatatu Tariki ya 04 Kanama 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga yayoboye inama yiga ku guteza imbere imikino mu baturage, aho yahuje Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri ya Siporo, umujyi wa Kigali, ba Guverineri n’Abayobozi b’Uturere.

Muri iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yafatiwemo imyanzuro ivuga ko buri karere kagira Gahunda yo guteza imbere imikino, kugira itsinda rishinzwe imikino, Ikibuga n’ikipe y’umukino buri kagari.



Yemeje kandi gukomeza Gahunda yo gucukumbura impano z’abana mu mikino hagashakwa n’abafatanyabikorwa mu mikino, hakanategurwa kandi amarushanwa atandukanye.

Hari benshi bavugaga ko hari abana babuze uko bazamura impano zabo mu byaro, ukurikije iyi myanzuro, hari icyizere ko hari ikigiye gukorwa kugirango abana bazamure impano zabo mu mikino itandukanye.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: