Rwanda: Coronavirus yegeze muri Gereza abanduye bariyongera cyane

Imibare yatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Kamena 2020, igaragaza ko habonetse abrwayi bashya 101 b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19)  mu bipimo 2,498 byafashwe mu masaha 24 ashize. Mu baatahuwe uyu munsi harimo irsinda ry’abagororwa bo muri Gereza ya Ngoma bagera kuri 72.

Uwo ni wo mubare uri hejuru cyane kurusha indi yose yagiye itanngazwa ku munsi kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 yatahurwa mu Rwanda.

Umubare waherukaga kujya hejuru tariki 22 Kamena ubwo hatahurwaga abantu 59. icyo Gihe Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko wari umusaruro w’ibipimo byabashije gufatwa ari byinshi ku munsi umwe.

Iyo Minisiteri yatangaje ko kuri ubu abamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda bageze ku 1001 barimo 443 bakize na babiri bahitanywe n’icyo cyorezo mu Rwanda 

Abarwayi bashya bagaragaye i Kigali:22, i Rusizi:3, i Rubavu:2, i Kayonza:1, i Kirehe:1 n’abo mu itsinda ry’abagororwa bo muri Ngoma: 72 bahuye n’abanduriye i Rusumo, bose bakaba bashyizwe mu kato detse n’abo bahuye bagahita bakurikiranwa.

Kugeza ubu abakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze kuri 556 mu barwayi bamaze kuboneka  mu bipimo 140,249 byafashwe kuva umurwayi wa mbere yatahurwa muri Werurwe kugeza ubu.

Igikorwa cyo gupima abantu mu buryo bwa rusange mu Gihugu kirakomeje, ndetse Akarere ka Rusizi n’aka Rubavu twashyizwe mu kato mu gihe hagisuzumwa abantu ngo harebwe uko ubwandu buhagaze muri utwo duce.

Imwe mu mirenge y’Akarere ka Rusizi n’imidugudu y’uturere rubiri tw’Umuyi wa Kigali yasubijwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo (lock down) hagamijwe gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cyagiye kiyibasira.

Mu tundi turere, ingendo zihuza intara  n’Umujyi wa Kigali n’ibikorwa bitandukanye by’ubuzima busanzwe birakomeje.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Imibare yatangajwe ku rwego mpuzamahanga yerekana ko muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 bageze ku 383,747 barimo 183,421 bakize n’abandi 9,691 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi bangana na 10,355,250 barimo abakize 5,615,133 n’abapfuye 506,381.

 

@igicumbinews.co.rw