Rwanda: Abantu barenga 100 bamaze kwicwa n’ibiza

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko abantu barenga ijana bo mu ntara y’Uburengerazuba cyane cyane abo mu turere twa Rubavu, Ngororero na Nyabihu bamaze kwitaba Imana bahitanwe n’ibiza bikomoka ku mvura yaraye iguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu Tariki 02 Gicurasi 2023.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda amaze kubwira RBA ko inzego zitandukanye zirimo Minisiteri na Perezidanse barimo kwerekeza mu ntara y’uburengerazuba kugirango bifatanye n’abandi mu bikorwa by’ubutabazi.



Ati: “Abashinzwe ubutabazi bw’ibanze bose bahagurutse, inzego za polisi,  MINALOC, Miniseteri ishinzwe ibiza, abayobozi bose bahagurutse no mu biro bya Perezida wa Repebulika barimo kubikurikiranira hafi, ahubwo icyo dusaba n’uko inama zose zirimo gutangwa kubagizweho n’ibiza zigera no ku bo bitarageraho.”

Abayobozi bose bahuriye Mahoko, mu karere ka Rubavu, bajyanye ubutumwa bwo guhumuriza imiryango y’ababuze ababo no kubafata mu mugongo ndetse no gufata ingamba zo guhangana n’ibi biza birimo guterwa n’imvura nyinshi ikomeje kugwa mu bice bitandukanye by’igihugu nkuko bitangazwa na Alain Mukurarinda.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: