Rusesabagina yashinje u Rwanda kumugambanira

Urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina ibyaha 13 birimo n’iby’iterabwoba rwongeye gusubikurwa humva ubwiregure bw’impande zombi ku bujurire yatanze ku mwanzuro yafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro wo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Hari ku nshuro ya mbere Rusesabagina yitabye Urukiko yambaye impuzankano iranga imfungwa. Yari yambaye ikabutura n’ishati biri mu ibara rya rose n’inkweto z’ingozi z’umukara n’amasogisi y’umukara.

Ku isaha ya saa mbili n’iminota 40 nibwo imodoka itwara imfungwa y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa yageze ku Rukiko. Kimwe no mu iburanisha ryabanje, Rusesabagina yari yunganiwe n’abanyamategeko babiri aribo Me Rugaza David na Me Nyambo Emeline.

Kimwe mu bintu bikomeye byavugiwe mu rukiko, ni uko Rusesabagina yemereye umucamanza ko yagize uruhare mu ishingwa ry’umutwe wa FLN ushinjwa kugaba ibitero byahitanye inzirakarengane z’abaturage mu turere turimo Nyabimata.

Ati “FLN ntabwo twayikoze nk’umutwe w’iterabwoba ahubwo yari uburyo nk’impunzi ziri hanze, twashakaga kwereka Umuryango Mpuzamahanga na Leta y’u Rwanda ko hari impunzi zibagiranye, zateshejwe agaciro, ziba mu nkambi za Zambia, Malawi, ziri kuzerera hirya no hino kugira ngo bimenyekane (attirer l’attention).”

Yavuze ko adahakana ibikorwa bya FLN ndetse ko ibyo uyi mutwe wakoze ari ibyaha. Mu iburanisha ryabanje ubwo yitabaga urukiko ku nshuro ya mbere, yavuze ko yicuza ibikorwa by’uyu mutwe.

UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

12:10: Nyuma yo kumva ubwiregure bw’impande zombi, Umucamanza afashe umwanzuro wo gusubika iburanisha. Umwanzuro w’urukiko uzasomwa ku wa Gatanu tariki ya 02 Ukwakira 2020 ku isaha ya saa munani.

12:00: Rusesabagina yashinje u Rwanda kumugambanira

“Ari ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha, bose bashimangira kundega chat zavuye muri telefoni yanjye ariko hari izo birengagije zigomba kuba zatarututse mu nzego z’ubuyobozi bwa hano, ari nazo nanjjye naregeye [u Rwanda] [kuri] Leta y’u Bubiligi.”

“Ndagira ngo mbasabe ko twakwaka u Bubiligi icyo kirego cy’izo chat zangambanganiraga, zirimo amafilimi ya za porno [pornographie] bagombaga gushyira muri computer yanjye noneho bakazazindegesha. Ndagira ngo icyo kirego nacyo mugitumire.”

11:55: Me Rugaza yavuze ko iyo ibitaro bya Faisal biza kugira ubushobozi, iyo miti itari kuva hanze. Ngo ni imiti yoherejwe n’umuryango we ikanyuzwa muri Ambasade itanzwe n’umuganga usanzwe uvura Rusesabagina ndetse no ku busabe bwe.

Rusesabagina yavuze ko mu yitaweho ndetse ko yahuye n’abaganga barimo abo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ndetse n’ibya Gisirikare bya Kanombe.

Kuri we ngo ntibikwiye ko yandikirwa umuti n’umuganga uri mu bilometero icumi mu gihe byagakwiye ko amusuzuma nk’umuntu usanzwe umuvura.

11:50: Rusesabagina ahawe umwanya yongera kuvuga ku burwayi bwe

Ati “Numvise kenshi abashinjacyaha bashimangira ko ngo hano hari abavuzi n’amavuriro, nanjye ndabizi, narahavuriwe n’ubu ndahavurwa.”

Yavuze ko mu 1996 yagize ikibazo cy’uburwayi bukomeye, ajya mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal byamuvuraga ariko ngo byaje gufata umwanzuro wo kumwohereza i Bruxelles mu Bubiligi kuko butari bufite ubushobozi bwo kumwitaho.

Yavuze ko afite uburwayi bukomeye afite burimo n’ikibazo cy’umuvuduko ukabije.

Umushinjacyaha yavuze ko atazi niba muri uru rubanza hari gusuzumwa ibijyanye n’ubushobozi bw’ibitaro. Gusa umucamanza yamusubije ko hari kurebwa uburenganzira bw’umuntu bwo kubaho, ko igikenewe kumenywa ari niba uko mu 1996 ibitaro bya Faisal byari bimeze ariko bikiri uyu munsi.

Umucamanza yavuze ko impamvu Rusesabagina ahagaze imbere y’urukiko ari uko ahabwa ubufasha bw’ubuvuzi. Ngo icy’ingenzi ni uko Rusesabagina yahawe ibikenewe byose, ari nayo mpamvu yashoboye kuburana uyu munsi.

Yavuze ko n’uyu munsi aho afungiye muri Gereza ya Mageragere ahabwa ibikenewe byose, ndetse hari n’imiti yavuye hanze nyuma y’uko bisabwe na muganga umuvura.

11:45: Umushinjacyaha yavuze ko mu ibazwa rya Rusesabagina, yavuze ko yifuza kurekurwa agatanga ingwate y’umuntu ariko ko itigeze igaragazwa. Ngo bigeze mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Me Rugaza arahindura avuga ko hatangwa ingwate y’amafaranga.

Umushinjacyaha yavuze ko nabo batazi ingano y’ingwate yatangwa kuko ibikorwa bibi byabaye birenze ingano, kuko hari abantu bapfuye, imodoka, ihungabana n’ibindi byangijwe.

Umushinjacyaha yavuze ko kugena agaciro k’umuntu wapfuye bigoye ari nayo mpamvu ubushinjacyaha bwirinze kukagena.

Me Rugaza yavuze ko atari ngombwa kuvuga ku ngingo ijyanye n’ingwate kuko batigeze bayijuririra.

11:40: Ubushinjacyaha buvuga ko kuva mu 2009, aribwo Rusesabagina yatangiye gukora ibikorwa bigize icyaha ubwo yohererezaga amafaranga abari mu mutwe wa FDLR. Nyuma mu 2018 nabwo yakoze ibikorwa bigize icyaha bihanwa n’amategeko ya 2012 arwanya iterabwoba.

Yavuze ko n’ibikorwa yakozwe mbere y’uko igitabo cy’amategeko gishya kivugururwa, nabyo byari bigize icyaha.

11:37: Me Rugaza yavuze ko mu ibazwa ryo ku itariki 04 Nzeri, Rusesabagina yeretswe “audio” ariko ko atigeze yumva ibikubiyemo ndetse ku munsi wakurikiyeho ngo abunganizi be basabye ko yajya azihabwa mbere kugira ngo azumve.

Umucamanza yabajije niba uyu munsi izo audio n’amashusho yarazibonye, maze Me Rugaza avuga koko ariko byagenze ubu yazibonye.

11:35: Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwakira ubujurire bwa Rusesabagina ariko rukemeza ko nta shingiro bufite ahubwo bukagumishaho imyanzuro yose yafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

11:20: Umucamanza yasomye ibyo Rusesabagina yasubije mu bugenzacyaha aho yeretswe amashusho n’amajwi amugaragaza ahamagarira “abahungu n’abakobwa” kujya mu bikorwa byo guhungabanya u Rwanda. Mu bisubizo byasomye, yavuze ko abaye yaravuze ayo magambo, yaba yarayavugiye mu Bubiligi.

11:15: Ku cyaha cyo gutera inkunga iterabwoba, Ubushinjacyaha bwavuze ko Rusesabagina yemereye ubucamanza ko yateye inkunga FLN atanga ibihumbi 20 by’ama-euro ndetse yemera ko yagize n’uruhare mu gukusanya andi mafaranga.

Umushinjacyaha yavuze ko kuba Me Rugaza yavuze ko urukiko rwafashe umwanzuro wo kumufunga rushingiye ku kuvuga ko Rusesabagina yemereye inzego z’iperereza ko hari inkunga yateye imitwe y’iterabwoba, mu gihe ngo nta rwego na rumwe rw’iperereza yigeze abazwa narwo; yavuze ko atumva inzego z’iperereza uyu munyamategeko yashatse kuvuga kuko n’umugenzacyaha iyo abaza umuntu aba ari mu iperereza.

11:10: Kuba Paul Rusesabagina yemereye urukiko ko yahembye Mukashema Esperance wa Radio Ubumwe “igihe kitazwi”, Ubushinjacyaha bwavuze ko bikwiye kwandikwa neza kuko buzabigarukaho mu mizi y’urubanza. Rwavuze ko uwo Mukashema yahembwaga amadolari 300 ku kwezi atanzwe na Rusesabagina.

11:00: Umushinjacyaha yavuze ko Rusesabagina mu myirondoro ye yavuze ko ari Umunyarwanda n’Umubiligi. Yavuze ko nta hantu na hamwe Rusesabagina yigeze agaragaza ko atari umunyarwanda kuko iyo ashaka kwiyambura ubwo bwenegihugu, yagombaga kwandika akabisaba.

Ku bijyanye n’ifatwa rye, Umushinjacyaha yavuze ko yafashwe ku wa 28 Kanama, ashyikirizwa Ubushinjacyaha ku wa 09 Nzeri agashyikirizwa Urukiko ku itariki ya 11 Nzeri. Bwavuze ko ibyakozwe byose byubahirijwe amategeko.

Umushinjacyaha yavuze ko nta kosa ryakozwe mu buryo yafashwe n’amasaha yafatiwe kuko inyandiko igaragaza ibazwa rye mu Bugenzacyaha yari ifite igihe kitarenga iminsi 15 kandi ko itigeze irenga itaregewe.

10:45: Ubushinjacyaha nibwo buhawe umwanya. Umushinjacyaha yavuze ko ibyaha Rusesabagina akekwaho byakozwe hagati y’umwaka wa 2018 na 2019. Bwavuze ko Rusesabagina adashobora kwitandukanya na FLN muri icyo gihe.

Buti “Kugira ngo atange ibisobanuro byamugora cyane”.

Bwavuze ko mu gihe cy’ibitero byagabwe mu Rwanda mu mezi ya Kamena 2019, ariwe wari umuyobozi wa MRDC kandi anakora cyane. Icyo gihe ngo nibwo habaye ibyaha byinshi cyane.

Ku bijyanye n’aho Rusesabagina yafatiwe, Umushinjacyaha yavuze ko yafatiwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, kandi aho hari mu ifasi y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuburanishije bwa mbere.

Yavuze ko n’aho Me Rugaza yavuze Rusesabagina yaguze ikibanza, ari i Nyarutarama mu Murenge wa Remera, naho hari mu ifasi y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro bityo ko urwo rukiko rwari rufite ububasha bwo kumuburanisha.

Ku kuba Rusesabagina arwaye, Umushinjacyaha yavuze ko batabihakana, kandi ko muri Gereza bavura dore ko n’indwara arwaye ari isanzwe. Umucamanza yamubajije niba Rusesabagina akeneye kujya kwivuriza mu bitaro byisumbuye yafashwa, maze asubiza ko yafashwa akaba yajya nko mu bitaro bya CHUK n’ahandi.

 

10:35: Ku bijyanye n’uko atari umunyarwanda

Rusesabagina yagize ati “Umunsi navuye mu Rwanda, ngahita mfata ibyangombwa byanjye byose nkabihereza amategeko y’u Bubiligi, nababwiye ko nari mbaye umuntu utagira igihugu. Nababwiye uko nabaye imfubyi.”

Me Rugaza yavuze ko mbere ya 1999, nta munyarwanda wari wemerewe gutunga ubwenegihugu bubiri kuko uwafataga ubwenegihugu bw’ikindi gihugu yasigaraga nta bundi bwenegihugu agira. Rusesabagina rero ngo ubwo yafataga ibyangombwa bya Loni nk’impunzi yari umuntu udafite ubwenegihugu, bityo n’uyu munsi si umunyarwanda ahubwo ni Umubiligi.

10:30: Rusesabagina yikije ku isaha yafatiweho

Ati “Ubundi uko mbyizera, iyo umuntu afashwe, ahita ashyikirizwa Ubugenzacyaha cyangwa Ubushinjacyaha. Njye nafashwe ku itariki 28 z’ukwezi kwa munani, saa kumi n’imwe za mu gitondo. Icyo gihe njyanwa ahantu navuye ku wa Mbere mu ma saa yine z’icyumweru gikurikiraho? Ese ibyo birasanzwe? Ni yo mpamvu nikije ku masaha.”

-  Ku kibazo cy’ingwate abunganizi ba Rusesabagina bari bavuze ko batanga kugira ngo arekurwe; Me Rugaza yavuze ko mu iburanisha rya mbere bari batanze icyifuzo cy’uko batanga ingwate y’amafaranga kugira ngo abe yarekurwa. Yavuze ko batigeze bavuga ingano kuko Ubushinjacyaha butigeze bugaragaza uko ibyangijwe bingana.

-  Uko yasobanuye ibikorwa bya FLN by’ubwicanyi

Ati “Ntabwo mpakana ko ibyo FLN yakoze ari ibyaha. Ni na zimwe mu mpamvu zatumye twe MRDC dutandukana na CNRD/FLN. MRDC igasigara ukwayo ikozwe na RRM, RDI Rwanda Rwiza na PDR.”

-  Uko Rusesabagina yasobanuye imikorere ya FLN n’ishingwa ryayo

Umucamanza yabajije Rusesabagina imikorere ya FLN n’ishingwa ryayo maze asubiza muri aya magambo:

“Nk’uko nabivuze, FLN ntabwo twayikoze nk’umutwe w’iterabwoba ahubwo yari uburyo nk’impunzi ziri hanze, twashakaga kwereka Umuryango Mpuzamahanga na Leta y’u Rwanda ko hari impunzi zibagiranye, zateshejwe agaciro, ziba mu nkambi ya za Zambia, Malawi, ziri kuzerera hirya no hino kugira ngo bimenyekane (attirer l’attention).”

“Ntabwo umugambi wa FLN wari iterabwoba ahubwo kwari ukureshya ngo imiryango mpuzamahanga imenye ko abo bose ari imbabare.”

 

10:05: Ku cyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, Me Rugaza yavuze ko Urikiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe umwanzuro wo gufunga Rusesabagina rushingiye ku biganiro bya Radio Ubumwe ikorera kuri internet.

Rusesabagina yabwiye urukiko ko kumubaza ibijyanye n’iyi radiyo ari ukumusagarira kuko umuntu uyikoraho azwi kuko ngo yitwa Esperance ahubwo akwiye kubibazwa niba hari icyaha yaba akekwaho.

Ati “Kubibaza Rusesabagina ni ukumusagarira, kuko uwo muntu arahari, n’igihugu arimo kirazwi ni mu Buholandi.”

Rusesabagina yabajijwe uko aziranye na Esperance, asubiza ko baziranye kera akora i Gitarama.

Umucamanza yabajije Rusesabagina ihuriro rye na Radio Ubumwe. Yasubije ko mu minsi ya mbere, ariwe wahembaga Esperance ariko igihe yamaze amuhemba atacyibuka.

 

9:50: Ku cyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, Me Rugaza David yavuze ko urukiko rwa mbere rusa n’aho rwahamije Rusesabagina icyaha ndetse rugashingira ku buhamya bwatanzwe na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara mu gihe ubwo buhamya Rusesabagina atigeze abubona.

Yavuze kandi ko urukiko rujya gufata umwanzuro ku cyaha cyo gutera inkunga iterabwoba, rwashingiye ku kuvuga ko yemeye ko hari inkunga y’amafaranga yatanze. Ngo rwavuze ko ibyo yabyemereye inzego z’iperereza.

Me Rugaza yavuze ko nta rwego na rumwe rw’iperereza rwigeze rukoresha ibaza Rusesabagina ndetse ko izo nzego zidafite ububasha bwo kumubaza. Yavuze ko nta na hamwe hagaragara inyandiko zigaragaza ibyo yabajijwe muri izo nzego z’iperereza.

9:40: Me Nyambo Emeline nawe wunganira Rusesabagina abwiye urukiko ko hari amategeko atarubahirijwe ndetse ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rutigeze rubyitaho.

Avuze ko Rusesabagina yafashwe tariki ya 28 Kanama ariko akabazwa nyuma y’iminsi ibiri ku wa 30 Kanama. Ngo inyandiko mvugo ye yo mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yo igaragaza ko yakozwe ku itariki ya 31 Kanama.
Ubwo yavugaga igihe yafatiwe, Rusesabagina yagize ati « Hari ku wa Gatanu tariki ya 28 Kanama saa kumi n’imwe.”

 

09:32: Nyuma ngo abandi barimo Twagiramungu Faustin n’ishyaka rye rya RDI Rwanda Rwiza baje kwinjira muri MRDC. Twagiramungu ngo yahise ahabwa inshingano zo kuba Umuvugizi mu bya Politiki.

Ati “Ntaho nari mpuriye n’ubuyobozi bwa FLN.” Yikije kuri iyi ngingo avuga ko adakwiye kubazwa ibyakozwe n’umutwe utari mu nshingano ze.

09:31: Icyo gihe ngo we n’ishyaka rye rya PDR Ihumure bari barafashe inshingano za dipolomasi. Umunsi RRM yo yajemo ngo yahawe inshingano z’itumanaho rya FLN ati « niyo mpamvu Nsabibama Callixte alias Sankara ariwe wabaye umuvugizi, ntabwo ari njye wayivugiraga kuko bitari ngombwa ».

09:31: Yavuze ko mu masezerano, harimo ubufatanye mu mikorere ya FLN ; ngo mbere abasirikare bari aba CNRD mu gihe urundi ruhande rwari PDR Ihumure ari nayo yari abereyemo umuyobozi. Yavuze ko hari ubuhamya bw’abari abasirikare CNRD bugaragaza ko mbere yari umutwe wigenga.

09:30: Paul Rusesabagina yavuze ko ubushinjacyaha bufata MRCD nk’aho ari ishyaka rimwe mu gihe ari ihuriro. Yavuze ko mu byo u Bubiligi bwoherereje u Rwanda, amasezerano yasinywe ajyanye na MRDC, RIB ikwiriye kuba iyafite kimwe n’ubushinjacyaha. Ngo MRCD yari ihuriro rihuriramo amashyaka atanu.

 

09:15: Rusesabagina yavuze ko kuva mu 1996 yagiye mu Bubiligi, icyo gihugu kigafatira ibyangombwa bwe. Ngo icyo gihe yari umuntu udafite ubwenegihugu, ari imfubyi ya Loni, nyuma y’imyaka itatu ngo u Bubiligi bwaje kumufata bumugira umwana wabwo. Ati “Kuva ubwo ntabwo iyo status yahindutse”.

09:10: Me Rugaza yavuze ko inkiko z’u Rwanda zidafite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina kuko atari umunyarwanda. Umucamanza asabye ko iyo ngingo isobanurwa, maze Rusesabagina ahabwa umwanya ngo abyivugire.

09:06: Me Rugaza David wunganira Rusesabagina yavuze ko kuva ku ikubitiro, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rutari rufite ububasha bwo kuburanisha umukiliya we kuko yagombaga kuburanishirizwa mu ifasi y’aho atuye, aho yaguze ikibanza mu Karere ka Gasabo.

09:05 Urukiko rutangiye iburanisha hasomwa imyirondoro ya Rusesabagina. Ahawe umwanya wo kuvuga impamvu z’ubujurire, avuga ko zimwe ziza kuvugwa n’abamwunganira ariko ko icy’ingenzi kuri we ari uko arwaye.

09:00: Saa mbili n’iminota 40 nibwo Rusesabagina yageze mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Bitandukanye n’izindi nshuro, yari yambaye impuzankano iranga imfungwa kuko kuva Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwakwemeza ko afungwa by’agateganyo iminsi 30, yahise ajya gufungirwa muri gereza ya Mageragere.

Ibyaha 13 Rusesabagina akurikiranyweho

- Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo
- Gutera inkunga iterabwoba
- Iterabwoba ku nyungu za politiki
- Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba
- Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba
- Kuba mu mutwe w’iterabwoba
- Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore indi mirimo ijyanye n’ishingano za gisirikare

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa rya Paul Rusesabagina uregwa ibyaha bitandukanye birimo iby’iterabwoba.

Ubushinjacyaha burega Rusesabagina ibyaha 13 birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, gutera inkunga iterabwoba, iterabwoba ku nyungu za politiki n’ibindi.

Yagaragaye mu rukiko ku nshuro ya mbere ku wa 14 Nzeri, icyo gihe atangira kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Ubushinjacyaha bwamusabiraga ko afungwa iminsi 30 mu gihe iperereza rigikorwa, kuko bwagaragazaga ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha aregwa.

We yaburanaga avuga ko ari umuntu w’inyangamugayo, wahawe ibihembo mpuzamahanga ku buryo kuba yaburana ari hanze, nta mpungenge byatera kuko adashobora gutoroka.

Tariki ya 17 Nzeri 2020, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaje gufata umwanzuro w’uko afungwa iminsi 30, umwanzuro yahise ajujirira.

 

 

 

 

Source: IGIHE

@igicumbinews.co.rw