Gicumbi: Umugabo wari uvuye kunywa inzoga yasanzwe mu muferege yapfuye

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri, Tariki 29 Kanama 2023, nibwo Umugabo witwa Kibesirwa Patrick w’imyaka 43 y’amavuko yatashye avuye kunywa inzoga mu Murenge wa Cyumba atashye mu Murenge wa Kaniga hose ni mu karere  ka Gicumbi, hanyuma akaza kugwa mu muferege ubundi akahasiga ubuzima.

Umwe mu baturage batuye muri ako gace yabwiye Igicumbi News ko bikekwa ko uyu mugabo, urupfu rwe rwaba rufitanye isano n’ubusinzi.



Ati: “Mu ijoro ryakeye hari umugabo wabonywe yaguye mu muferege yakubye ijosi, yavaga mu gasantere kari hafi ya kaburimbo mu Murenge wa Cyumba, ku muhanda werekeza I Gatuna yambuka n’ubundi ataha mu kagari ka Mulindi mu Murenge wa Kaniga, bikekwa ko yaba yishwe n’inzoga aho bamusanze yaguye mu muferege yari yarenze ikiraro.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kaniga, Théobard Kayiranga, yabwiye Igicumbi News ko hatangiye iperereza kugirango hamenyekane inkomoko y’urupfu rw’uyu mugabo.



Ati: “Abaturage bemeje ko ari uwo mu Murenge wa Kaniga, ariko yaguye mu Murenge wa Cyumba, ubwo rero kuba nahamya ko yazize inzoga byo ni RIB ishobora kuba yabihamya igahamya ko nyuma yo gukorerwa isuzuma nibo bashobora kwemeza icyamwishe niyo mpamvu ndamutse ngiye gutanga amakuru nkavuga ko yishwe n’inzoga rwose naba ndengereye kubera ko ntabwo haramenyekana icyamwishe.”

Umunyamabanga Nshishingwabikorwa w’Umurenge wa Kaniga yakomeje agira ati: “Ntarugendo ruhari, ni muri kiriya gishanga cya Gatuna no kugira ngo umenye aho tugabanira biragoye kubera ko n’amazi asanaho atugabanya ntabwo ari kure n’ahantu hari inzira nyabagendwa umuntu wese afite uburenganzira bwo kwambuka akajya muri Cyumba ni hafi. Amakuru dufite n’uko ntakibazo yari afitanye n’abantu kandi nasanze yaguye mu mugezi , ushobora no kwambuka hariya mu mugezi ukaba wagwamo.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kaniga bwasabye abaturage kujya bataha kare bakirinda kugenda n’ijoro ndetse no kunywa inzoga nyinshi zishobora kuba zaba intandaro y’urupfu.



Emmanuel Niyonizera Moustapha & Évariste NSENGIMANA/ Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: