Rulindo: Polisi yafashe umudamu wacuruzaga urumogi n’amasashe ndetse n’inzoga

 

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo mu murenge wa Murambi mu kagari ka Gatwa ku mugoroba wa tariki ya 25 Mata yafashe uwitwa Nyirangirente Clarisse w’imyaka 25, yafatanwe udupfunyika 90 tw’urumogi n’amasashe 800. Uyu kandi akaba yarimo gucuruza inzoga  muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Umuvuguzi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana yavuze ko ku mugoroba ahagana saa 18h00 abapolisi bari mu kazi k’umutekano bageze ku kabari ka Nyirangirente Clarisse hari abantu barimo kunywa inzoga z’inkorano babikanze bariruka.

CIP Rugigana yagize ati “Abanywaga inzoga bikanze abapolisi bariruka, abapolisi binjiye mu nzu uriya mugore ahisha agafuka ariko abapolisi bari bamubonye bahita bagakurayo basanga karimo udupfunyika 90 tw’urumogi. Muri ako kabari kandi harimo amapaki ane (04) arimo amasashe buri gapaki karimo udusashe 200.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru yavuze ko uyu mugore yakoze ibyaha bitandukanye birimo kurenga ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 , gucuruza urumogi ndetse n’amasashe. Asaba abaturanyarwanda kujya bihutira gutanga amakuru ariko nanone bakirinda kurenga ku mategeko y’igihugu.

Yagize ati “Icyo dukangurira abantu buri gihe ni ukwirinda gukora ibyaha, uriya yarimo gucuruza inzoga bitemewe muri iki gihe ndetse anacuruza urumogi n’amasashe. Abaturage turabasaba gutanga amakuru y’abantu bacuruza ibintu bitemewe no mugihe kitemewe.”

Nyirangirente yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Murambi kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.

Ingingo ya 363 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  mu gika cyayo cya 3 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashi n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe mu ngingo ya 10 bavuga ko Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Mu ngingo ya 12 ivuga ko Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

@igicumbinews.co.rw