Rulindo: Haravugwa imisifurire mibi mu marushanwa y’imikino y’ibigo by’amashuri

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022, nibwo hakinwe imikino y’abanyeshuri irimo gukinwa mu gihugu hose, yabareye no muri zone yo murenge wa Rukozo mu karere ka Rulindo.

Iyi mikino yabereye mu murenge wa Rukozo yatangiye mu masaha ya mu gitondo kugeza ku gicamunsi aho mu mikino yabaye mu mashuri abanza, ikipe ya Ecole Primaire Murwa mu bahungu yakomeje nyuma yo gutsinda iya Rukozo kuri penaliti mu gihe abakobwa y’ikipe ya Murambo yatsinze iya Kabonyoni nayo kuri penaliti bituma zikomeza mu cyiciro gikurikiraho cyo guhagararira zone ya Rukozo.

Nyuma y’uyu mukino umutoza wa Murambo Nshimiyimana Venant yabwiye Igicumbi News ko iyi kipe ye izagera kure hashoboka kandi abyizeye.



Ati: “Intsinzi twayarikiye neza ubu icyo tugiye gukora ni ugukomeza imyitozo kugirango tuzahagararire umurenge wacu wa Rukozo neza kuko abana bacu ni beza cyane ndetse bafite umupira ushimishije”.

Nyuma y’iyi mikino y’amashuri abanza hakurikiyeho imikino y’amashuri yisumbuye aho mu bakobwa ikipe ya Groupe Scolaire Rukozo yatsinze iya Groupe Scolaire Murambo ibitego bibiri ku busa, mu gihe umukino wari utegerejwe na benshi wahuje Groupe Scolaire Rukozo na Groupe Scolaire Mutara ukarangira mu buryo butashimishije abakinnyi ndetse n’abatoza baje bahagarariye ikipe ya Mutara kuko bavuze ko umusifuzi yabasifuriye nabi.

Umutoza wa GS Mutara Bazabanza Revelien aganira na Igicumbi News. Yagize Ati: “Nk’umuntu waje aherekeje abanyeshuri ba Mutara ikintu cya mbere nabonye, nabonye ko advantage zitigeze ziboneka, Indi mpamvu itumye dutsindwa urabona badutsinze ibitego bibiri kandi nitwe twabanje igitego, ikintu cya time registration Ntabwo yabaye nziza kuko abana baje saa yine kandi bazi ko bakina saa tanu bikarangira umupira ubaye saa kumi urumva ko bibabaje ibyu musifuzi byo nawe wabyiboneye rwose”.



Nkuko babitangarije Igicumbi News Captain wa Groupe Sclaire Mutara n’uwari uhagarariye iyi kipe ya Mutara bavuze ko bababajwe na penaliti yahawe Rukozo nyamara itariyo ahubwo umupira wakorewe inyuma y’urubaga rwamahina.

Captain wa Groupe Sclaire Mutara Niyokwizerwa ati: “Nibyo muri football bibaho twagize imbogamizi zuko batwibye penaliti batanze kandi atariyo ariko twaje kwihangana kuko ntabirenze birimo, dupfa gusubira mu kibuga turakina ntakundi ariko gusa Rukozo nubwo ikomeje itavuga ngo izi umupira ntakintu yakinnye kigaragara uretse kutwiba gusa ariko ntakintu wageraho wiba gutyo, gusa ntakundi tuzaguma dutegure nubwo byatwangiye”.

Abavuga ko bibwe barasaba ko umukino usubirwamo.

Uhagarariye zone ya Rukozo witwa Bosco yabwiye Igicumbi News ko abasifuzi bifashisha aba ari abasifuzi bavuye mu bigo by’amashuri bitari mubiri bukine ko nta kibazo cy’imisifurire cyabayeho.

kuri ubu amakipe yamaze kugera mu cyiciro gikurikira ni GS Murambo, GS Murwa na GS Rukozo abakobwa n’abahungu.



Emmnuel Niyonizera Moustapha/ Igicumbi News