RIB yataye muri yombi Umunyamakuru Irené Mulindahabi ukorera Isango Star

Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko yafashe umunyamakuru Mulindahabi Iréné ukekwaho icyaha cyo gutangaza amagambo y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Umunyamakuru Mulindahabi asanzwe akora ikiganiro Sunday night gitambuka kuri Radio na televiziyo Isango Star ndetse akunda no gukora ibiganiro bica kuri Televiziyo yitwa philpeter 250  ikorera kuri YouTube .

Mu butumwa RIB yashyize ku rubuga rwa twitter yasabye abakoresha imbuga nkoranya mbaga kumenya ibigomba gutangazwa n’ibibujijwe mu rwego rwo kwirinda kugwa mu cyaha.

RIB ntabwo yatangaje icyo uyu munyamakuru yakoze cyatumye akekwaho gukwirakwiza urukozasoni.

Ingingo ya 38 y’itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga igika cya mbere ivuga ko Umuntu wese, utangaza,wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo aribwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa,aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

Iyo uwakoze icyaha yashyize ahiagaragara amashusho y’umwana yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa cyangwa agatuma amashusho y’umwana aboneka cyangwa agerwaho hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000Frw) ariko atarenze miriyoni eshatu (3.000.000Frw).