Leta y’u Burundi yongeye kwikoma u Rwanda ku gitero cyaraye kibaye

Guverinoma y’u Burundi imaze gusohora itangazo ishinja u Rwanda ko arirwo ruri inyuma y’igitero Red Tabara yaraye igabye mu ijoro rya Tariki 25 Gashyantare 2024 ahitwa Buringa muri Komine Gihanga mu Ntara ya Bubanza.

Iri tangazo ryasinyweho n’umunyamabanga wa Leta y’u Burundi, Jérôme Niyonzima, rivuga ko igitero cya Red Tabara cyishe Abaturage 9 barimo abagore 6 n’umusirikare wari ugiye gutabara abo baturage ndetse abandi baturage 5 barakomereka barimo abagore 3. Hatwitswe kandi imodoka 2 ndetse na Moto 1 n’ibiro bya CNDD-FDD muri ako gace birangizwa.

Aya makuru anyuranye n’ayo RED TABARA yatangaje k’urubuga rwayo rwa X aho yavuze ko yateye ikica abasirikare batandatu ba Leta ifata n’ibikoresho bya gisirikare ariko ntiyigeze ivuga ko yishe Abasivile. Icyo ihurizaho na Leta y’u Burundi n’uko na yo yemera ko yasenye icyicaro cy’Ishyaka rya CNDD-FDD riri k’ubutegetsi mu gihugu cy’u Burundi.




Itangazo rya Leta y’u Burundi ryakomeje rishinja u Rwanda gutoza umutwe wa RED TABARA kugirango uze guhungabanya umutekano w’igihugu. Kugeza ubu Guverinoma y’u Rwanda ntacyo irasubiza kuri ibi birego bishya.

Si ubwa mbere u Burundi bushinja u Rwanda gufasha RED TABARA kuko mu mpera z’umwaka ushize Leta y’u Rwanda yari yamaganye ibyavuzwe na Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, washinjaga u Rwanda guha ubufasha umutwe w’Aba barwanyi b’Abarundi. Icyo gihe washinjwaga kwica abaturage 20 mu Gatumba mu gitero cyabaye Tariki 22 Ukuboza 2023 n’ubwo Red Tabara yo yemeraga ko yateye ikica abasirikare 10.

Perezida Ndayishimiye we yavugaga ko abagize umutwe wa Red Tabara batorezwa mu Rwanda kujya kwica abasivili mu gihugu cye.

Icyo gihe Itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, ryahakanaga ibyo birego ahubwo ryavugaga ko uwo mutwe ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).




Iryo tangazo ryakomezaga rigira riti “U Rwanda ntaho ruhuriye mu buryo runaka n’umutwe w’abarwanyi b’Abarundi uwo ari wo wose.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yibukije ko mu rwego rw’ubufatanye bw’ibihugu byombi, Leta y’u Rwanda iherutse gushyikiriza u Burundi abarwanyi b’Abarundi bari barambutse umupaka bakaza mu Rwanda binyuranyije n’amategeko.

Yolande Makolo yavuze ko icyo gikorwa cyahagarariwe n’Urwego rw’Akarere k’Ibiyaga bigari rushinzwe ubugenzuzi bw’imipaka rwitwa “Expanded Joint Verification Mechanism”.

Iryo tangazo ryasozaga Leta y’u Rwanda ivuga ko isaba iy’u Burundi kunyuza ibibazo mu nzira za dipolomasi, aho bishobora gukemurirwa mu buryo bwa gicuti.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: