Rayvanny yashimangiye ko Diamond yatandukanye na Tanasha Dona

Ku ifoto Diamond ari kumwe na Tanasha batandukanye

Umuhanzi ubarizwa muri WCB Rayvanny nawe yamaze kwemeza ko Tanasha Dona yatandukanye na Diamond Platnumz.

Mu magambo ari mu rurimi ry’igiswahili yacishije k’urukuta rwe rwa Instagram, Rayvanny yatunze agatoki Boss we usanzwe ukuriye WCB kuba amaze kugira abo bakundana bo mu bihugu bitandukanye byo muri Africa y’iburasirazuba. 

Vanny yashimiye ibihugu bya Kenya, Uganda na Tanzania kuba byarabyariye umukoresha we abana. Ahita abaza abamukurikira igihugu babona Diamond yaba agiye gushakiramo umukunzi.Yagize ati:”Mwarakoze kutubyarira abana turarangizanyije n’Afrika y’Iburasirazuba,Murashaka ko Simba akomereza mu kihe gihugu?.”

Ibi bije bishimangira gutandukana kwaba bombi nyuma yuko Tanasha Donna wari usanzwe ari umukunzi w’umuhanzi Diamond Platinumz yahagaritse gukurikirana uriya muhanzi n’umuryango we ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, 

Abo Tanasha Yaretse gukurikirana ku rubuga rwe rwa Instagram, barimo nyir’ubwite Diamond Platinumz, mushiki we Esma Platinumz, nyina wa Diamond, Sandra Sanura, n’abandi.

Incuti za Diamond basangiye inzu ya Wasafi itunganya umuziki na zo ziri mu bo Tanasha yahagaritse gukurikirana. Aba barimo: Queen Darleen, Mbosso, Lava Lava na Rayvanny.

Kuri ubu Tanasha Donna yasubiranye muri Kenya n’umwana w’umuhungu aherutse kubyarana na Diamond aho yanavuze ko akorana n’amashitani.Yasabye Imana kumurinda no kumuha umugisha binyuze mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa instagram.

Nyuma yo gufata indege akerekeza muri Kenya abamukurikirana kuri instagram yabasize mu rujijo kubera ubutumwa yashyizeho bibaza niba koko Diamond akorana n’amashitani cyangwa umuryango wa Illuminate.

Mu butumwa burebure Tanasha yanyujije kuri Instagram yagize ati:”Kugira umutima mwiza ni iby’agaciro n’ubukirisitu nta mafaranga ashobora kubigura. Urakoze Mana. Nshimishwa no kwigaragaza kwawe. Buri gihe iyo ufunze umuryango umwe iteka ufungura undi. Mutegereze inkuru mbafitiye mwese, by’umwihariko mwe gitsina gore beza nzabasangiza inkuru yanjye mbinyujije mu ndirimbo. Sinzagurisha na rimwe roho yanjye Imana irahari”.

Muri ubu butumwa burebure Tanasha Donna yakomeje yandika agira ati”Abantu nk’aba nta roho bagira n’ubumuntu barabutaye, ni nko kubyinana n’amashitani. Bababarire ujye kure yabo ubareke. Rimwe na rimwe bisaba ingero kugira ngo umuntu bimubere isomo, senga cyane buri munsi!! Inshuro 5 ku munsi niba bishoboka, kubera ko guhuza n’umuntu wikunda ni nko gukorana na shitani ubwayo”.

Kugeza ubu Diamond ntacyo aravuga kuri iyi nkuru, yari amaze umwaka n’amezi hafi ane akundana na Tanasha.

Bizimana Desire/igicumbinews.co.rw