Rayon Itsinze Kiyovu Sports ku munota wa nyuma

Rayon Sports itsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona ihita ifata umwanya wa 2.

Wari umukino usoza imikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2019-2020.

Rayon Sports yagiye gukina uyu mukino iri ku mwanya wa 3 n’amanota 21, Kiyovu Sports yari ku mwanya 5 n’amanota 19.

Kiyovu Sports yatangiye ubona ko ishaka igitego igerageza gukina imipira mirimire, gusa Rayon Sports yo yaherekanyaga neza n’ubwo mu minota ya mbere nta mahirwe menshi yaremye.
Ku munota wa 25, Kiyovu Sports yabonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Armel, yatewe neza cyane Martin Fabrice maze Ishimwe Saleh ashyiraho umutwe ariko umupira uridunda unyura iruhande rw’izamu.

Nyuma y’iminota ibiri, Sarpong nawe yahushije igitego nk’iki ku mupira nawo wari uvuye kuri kufura.
Ku munota wa 30, Bizimana Yannick yisanze mu rubuga rw’amahina wenyine ku mupira yari ahawe na Sidibe ariko ateye mu izamu umupira uca hejuru.
Ku munota wa 45, Sarpong yacomekeye Bizimana umupira mwiza cyane ariko umubana muremure. Igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Kiyovu Sports yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego, ku munota wa 52, Faisam yacomekeye Armel asiga ba myugariro asogarana na Kimenyi Yves ariko agerageje kumuroba awukuramo.
Ku munota wa 61 Kiyovu Sports yakoze impinduka havamo Martin hinjiramo Nsanzimfura Kedy. Ku munota wa 69 Rutsiro yasimbuye Faisam.

Ku munota wa 77 Bizimana Yannick bamucomekeye umupira asigara arebana n’umunyezamu Bwanakweli agerageje kumuroba awukubita n’amaboko bahita batanga kufura kuko yari yarenze urubuga rwe, Rutanga yayiteye ica hejuru y’izamu.

Ku munota wa 85, Rayon Sports yakoze impinduka havamo Olokwei Commodore asimburwa na Ciza Hussein.
Ku munota wa nyuma w’umukino Rutanga Eric yatsinze igitego cyahaye Rayon Sports intsinzi kuri kufura, ni ku ikosa Kedy yari yakoreye Nizeyimana Mirafa.

Nyuma y’umunsi wa 11 ikipe ya APR FC niyo iyoboye urutonde n’amanota 27, Rayon Sports ni iya kabiri n’amanota 24 inganya na Police FC ariko ikazigama ibitego 11 mu gihe Police ari 9, Mukura VS ikagira 22 mu gihe Kiyovu Sports ifite amanota 19.

Uko umunsi wa 11 wa shampiyona wagenze

@igicumbinews.co.rw