Perezida wa Colombia Gustavo Petro yavuze ko yarokotse igitero cyari kigamije kumwica
Perezida wa Colombia, Gustavo Petro, yatangaje ko yarokotse umugambi wo gushaka kumuhitana ubwo yari mu rugendo akoresheje kajugujugu ari kumwe n’abakobwa be, aho byabaye ngombwa ko ahindura aho yari agiye kugwa kubera impungenge z’umutekano.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, agaragaza ko kajugujugu yari imutwaye itabashije kugwa ku nkombe z’inyanja ya Karayibe, nyuma yo guhabwa amakuru y’uko hari abantu bashoboraga kuyirasa bakoresheje intwaro.
Mu butumwa bwanyujijwe kuri Radio Nacional de Colombia, Petro yavuze ko yabwiwe ko aho yagombaga kugwa hari abashakaga kumurasa, bituma abihagarika ku munota wa nyuma.
Yagize ati: “Nari kumwe n’abakobwa banjye. Ntabwo twabashije kugwa aho twari twateganyije kubera amakuru twahawe ko hari abashakaga kurasa kajugujugu.”
Yakomeje avuga ko n’amatara yo ku kibuga cyagombaga kumwakira atigeze acanwa, ibintu byamuhamirije ko umutekano we wari mu kaga.
Yavuze ko amaze igihe aburirwa
Perezida Petro amaze amezi menshi agaragaza impungenge z’umutekano we, aho akunze kuvuga ko hari amatsinda y’abacuruza ibiyobyabwenge adashaka politiki ye, cyane cyane ingamba yashyizeho zo kurwanya ubucuruzi bwabyo n’imitwe yitwaje intwaro.
Mu nama y’Inama y’Abaminisitiri yabereye mu Ntara ya Cordoba, mu majyaruguru ya Colombia, Petro yavuze ko yahinduye gahunda z’urugendo rwe inshuro nyinshi kubera impamvu z’umutekano.
Yagize ati: “Ndimo kugerageza kwirinda kwicwa. Niyo mpamvu ntabashije kugera aho nagombaga kugwa nijoro, kandi no muri iki gitondo byabaye uko, kuko hari amakuru ko kajugujugu yari kuraswa.”
Ibi byabaye mu gihe hari ibibazo by’imvura nyinshi
Perezida Petro yari agiye mu gace ka Cordoba kagizweho ingaruka n’imvura nyinshi n’imyuzure byateje ibibazo bikomeye by’ubutabazi. Uru rugendo rwari rugamije kureba uko ibikorwa byo gutabara abaturage bihagaze no gushaka ibisubizo byihuse.
Nubwo atigeze atangaza amazina y’abashobora kuba inyuma y’uyu mugambi, yavuze ko hari amakuru yizewe y’umutekano yerekana ko hari abantu bari bateguye kumurasa.
Umutekano w’abayobozi muri Colombia
Colombia ni igihugu kimaze imyaka myinshi gihanganye n’ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ubugizi bwa nabi bwambukiranya imipaka. Perezida Petro, winjiye ku butegetsi mu 2022, yashyize imbere gahunda yiswe “amahoro arambye” igamije kugirana ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro no kugabanya urugomo.
Icyakora, gahunda ze zagiye zitavugwaho rumwe, aho bamwe mu banyapolitiki n’abashoramari bamunenga uburyo ayishyira mu bikorwa.
Kugeza ubu, inzego z’umutekano muri Colombia ntiziratangaza amakuru arambuye ku iperereza ry’icyo kibazo. Ariko amagambo ya Perezida Petro agaragaza ko umutekano we ukomeje kuba ikibazo gikomeye, cyane cyane mu duce dukunze kugaragaramo ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.
