Perezida Museveni yatangaje ko yanduye Coronavirus

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko yanduye Coronavirus nyuma yo kumva arwaye ibicurane, bamufata ibipimo bigatera Urujijo kuko byazanye ibisubizo bitandukanye.

Mu butumwa Museveni yacishije k’urukuta rwe rwa Twitter, kuri uyu wa Kane Tariki ya 08 Kamena 2023, yavuze ko yatangiye kubona ibimenyetso by’icyorezo cya Coronavirus birimo ibicurane, ku wa kabiri Tariki ya 06 Kamena 2023, ubwo yari mu kazi gusa arabyirengagiza akomeza gukoresha inama zitandukanye mu biro bye.

Kanda hasi usome ubu butumwa:



Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 07 Kamena 2023, ngo yabyutse yakomerejwe kuko ibicurane byatumaga adahumeka neza, nibwo yahise ahamagara abaganga be ngo bamufate ibipimo bya Coronavirus. Bamupimye igipimo kimwe cya Rapid Test basanga ntiyanduye(Negative), bamufata n’ibindi bibiri bakoresheje PCR Test, kimwe kigaragaza ko ari muzima, ikindi kigaragaza ko yanduye Coronavirus.

Perezida Museveni yavuze ko ibi bipimo bya muteye urujijo, ejo hashize ajya mu birori ku kibuga cya Kololo yafashe ingamba zo kwirinda Coronavirus ndetse agenda mu modoka itandukanye n’iya Madamu we Janet Museveni, avuyeyo yasubiye kwipimisha kugirango ahinyuze ibipimo bya mbere asanga yanduye  Coronavirus.

Museveni yakomeje avuga ko yishyize mu kato akaba arwariye mu rugo ku biro bye bya kabiri biherereye Nakasero mu mujyi wa Kampala, inshingano yagombaga gukora kuri uyu wa kane n’ejo kuwa gatanu yabaye azihaye Minisitiri w’Intebe Robinah Nabanjja.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: