Perezida Kagame yashyigikiye ko gahunda zijyanye n’ikingira zongerwamo imbaraga

Perezida Kagame yashyigikiye ko gahunda zijyanye n’ikingira zongerwamo imbaraga, hagamijwe ko indwara zishobora kwirindwa zidakomeza guhitana ubuzima bw’abaturage, mu gihe Isi inahanganye n’icyorezo cya Coronavirus.

Yabivuze kuri uyu wa Kane mu nama yiswe The Global Vaccine Summit yakiriwe n’u Bwongereza ariko yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, yari ifite intego yo gukusanya miliyari $7.4 zizifashishwa muri gahunda z’ikingira mu myaka itanu iri imbere, zirangajwe imbere na Gavi Alliance. Ni inama yasojwe abaterankunga barengeje intego yari yihawe, haboneka miliyari $8.8.

Ni inama yitabiriwe n’ibihugu 52; harimo abakuru b’ibihugu 35, abayobora imiryango n’ibigo bitandukanye, mu ntego yo gushaka ubushobozi buzatuma abana miliyoni 300 bo mu bihugu bikennye biyongera ku babona inkingo z’indwara zirimo iseru, imbasa n’izindi, kugeza mu mwaka wa 2025.

Ni igikorwa cyabaye mu gihe Gavi, OMS na UNICEF, baheruka kugaragaza ko abana miliyoni 80 bari munsi y’umwaka umwe, bafite ibyago byo kwibasirwa n’ibyorezo kubera ihungabana rya gahunda y’ikingira ryatewe n’icyorezo cya COVID-19.

Muri iyo nama hatangirijwemo gahunda yiswe Advance Market Commitment for COVID-19 Vaccines (Covax AMC), gahunda nshya igamije gukusanya inkunga zizatuma umunsi zabonetse, inkingo za COVID-19 zibasha kugera mu bihugu byose mu buryo bungana.

Perezida Kagame yashimye ibikorwa by’ihuriro Gavi guhera ubwo ryashingwaga mu myaka 20 ishize, ndetse ko kuva u Rwanda rwatangira gukorana naryo, abana 95% bahabwa inkingo zose zitangwa ku ndwara zishobora kwirindwa.

Yakomeje ati “Ibyo byatumye igipimo cy’abana bapfa gikomeza kumanuka. Uyu munsi COVID-19 ihangayikishije Isi yose. Urukingo rwizewe kandi rukora neza rwahagarika iki cyorezo. Ariko kugira ngo rugere ku bantu bose bizasaba uburyo bushya haba mu bijyanye n’ubuhanga ndetse n’ubushobozi bwo kurukora.”

Yashimangiye ko Gavi Alliance ifite uruhare rukomeye igomba kugira mu gutuma miliyari nyinshi z’urukingo rwa Coronavirus, igihe rwabonetse, zibasha kugera ku bihugu byose mu buryo bungana.

Yavuze ko iyo ari yo myumvire Covax AMC [gahunda yo gushaka urukingo rwa COVID-19] yatangijwe kuri uyu wa Kane yubakiyeho, kandi ari uburyo buzatanga inyungu ku bafatanyabikorwa bose nk’uko byagenze ku zindi nkingo, zikaramira ubuzima bw’ibihumbi by’abaturage.

Yakomeje ati “Nifatanyije n’abandi bayobozi bo mu nzego za guverinoma, ubucuruzi, ubumenyi n’abagiraneza mu gusaba ubufatanye muri iki gikorwa. Inkunga ikomeye mu gushaka ubushobozi bwa Gavi nayo ni n’ingenzi. Ntabwo twakwemera ko COVID itwangiriza inshuro ebyiri kubera kuzarira mu gushaka ibisubizo ku ndwara zishobora kwirindwa, zihitana ubuzima bw’abantu benshi buri mwaka.”

Ku munsi wa mbere muri AMC hakusanyijwe miliyoni $567 yatanzwe n’abaterankunga 12. Ni gahunda yari ikeneye intangiriro nibura ya miliyari $2, zo kwifashishwa mu gukingira abakora mu nzego z’ubuzima, ndetse izi nkingo zikabasha kugera aho zikenewe cyane.

Umuyobozi Mukuru wa Gavi, Dr Seth Berkley, yavuze ko mu gihe hishimirwa intambwe ikomeye yatewe mu bijyanye n’inkingo, ari ngombwa no gutekereza ku kandi kazi kari imbere, ko guharanira ko inkingo za COVID-19 zazagera hose ku Isi.

Yakomeje ati “Ikintu kimaze kugaragara mu mezi make ashize ni uko iki cyorezo kitita ku mipaka y’ibihugu, ari nayo mpamvu ikibazo cy’Isi yose kiba gikeneye igisubizo giguriweho n’Isi yose. Nyuma y’intwambwe ya none, dukeneye gufasha kugira ngo abantu bo mu bihugu bikennye, ibiri mu nzira y’amajyambere n’ibifite amikoro yigiye hejuru, bose bazabashe kugera ku nkingo za COVID-19.”

Gahunda ya Gavi yo gutuma inkingo ziramira ubuzima zihenduKira ibihugu, yatumye ikiguzi cyo guha umwana inkingo zikomeye kigabanukaho 21%, ku buryo nk’inkingo zimwe zavuye ku $20.01 mu 2015 zikagera kuri $15.90 mu 2018.

U Bwongereza nibwo bukomeje kuba umuterankunga mukuru wa Vaccine Alliance, aho bwemeye gutanga miliyoni £330 buri mwaka, mu myaka itanu iri imbere. Abandi bemeye gutanga amafaranga menshi barimo Bill & Melinda Gates Foundation, Norvège, u Budage na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Kagame ni umwe mu bitabiriye The Global Vaccine Summit kuri uyu wa Kane