Papa Francis yashyizeho Musenyeri wa Diocese ya Byumba mushya

Msgr Papias Musengamana watorewe kuba Umwepisikopi wa Diyosezi ya Byumba(Photo:Internet)

Itangazo ryasohowe kuri uyu wa mbere Tariki ya 28 Gashyantare 2022, n’Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda, rivuga ko Nyiributungane Papa Francis yemereye Musenyeri Seleveliyani Nzakamwita kujya mu kiruhuko Cy’izabukuru.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko Papa Frincis yagennye Musengamana Papias kuba Umwepisikopi wa Diyoseze ya Byumba akaba yari asanzwe ari umuyobozi mukuru wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.



Kinyamateka ivuga ko Musenyeri Papias watorewe kuba Umwepisikopi wa Diyosezi ya Byumba yavukiye muri Paruwasi Byimana muri Diyosezi ya Kabgayi Tariki ya 21 Kanama 1967. Yahawe Ubusaserodoti Tariki ya 18 Gicurasi 1997.