Nyamasheke: Umwarimu yavuye ku kazi kubera imyemerere ye imubuza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

????????????????????????????????????

Nshimiye Schadrack wigishaga ururimi rw’icyongereza ku ishuri ribanza rya Binogo riherereye mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke, yanditse ibaruwa asezera akazi ko kwigisha, agaragaza ko imyemerere ye itatuma agakomeza muri ibi bihe byo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ni ibaruwa yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukuboza 2020. Iyo baruwa yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga Nshimiye avugamo ko kubera ingamba ziri kubahirizwa ku ishuri yigishaho zo kwirinda Covid-19 atakomeza akazi kuko “anyuranye n’amategeko y’Imana ndetse n’ijambo ryayo nubaha”.

Nshimiye wigishaga mu mwaka wa gatandatu n’uwa gatanu yemereye IGIHE ko ari we wayanditse. Ati “Ni njye wayanditse, ndasezera ku kazi. Ni ko bimeze [kwirinda Covid-19] bihabanye no kwemera kwanjye, na Bibiliya.”

Uyu mwarimu yakomeje avuga ko yasezeye kuko atemera kwambara agapfukamunwa no kuba atememera umuntu umuhatira gukaraba intoki.

Ati “Gukaraba intoki ndabikora cyane, mbikora ku mudendezo wanjye nta gahato. Nta dini ngira, ni Bibiliya.”

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyamasheke, Alphonse Sinabajije, yavuze ko iyi baruwa yayibonye ku mbuga nkoranyambaga ariko ko yanaganiriye n’uwayanditse akamusaba kujya ku karere ngo babiganire imbonankubone ariko undi akabura aho anyura kuko atajya yambara agapfukamunwa.

Ati “Twari twamutumiye kuza ejo ku karere abura aho anyura kubera ko atambara agapfukamunwa, nta modoka yamutwara, umuyobozi we yamumpaye turavugana arambwira ngo imyemerere yanjye ya bibiliya nasanze ibyo bintu ntabyemera.”

“Ndamubwira nti nanjye ndi umukirisito, mubwira imirongo muri bibiliya arabyanga arambwira ngo biriya ni ibimenyetso by’inyamaswa, bya satani. Arambwira ngo aho kugira ngo abikore n’akazi nagasezera, nibwo nayibonye rero ku mbuga nkoranyambaga.”

Yakomeje avuga ko kuri mu Murenge wa Mahembe n’uwa Karambi hari n’abana barindwi banze kwiga kubera kwanga kwambara agapfukamunwa.

Ati “Hari n’abana banze kwiga kubera agapfukamunwa muri uriya murenge, twateguye kuganira n’ababyeyi kugira ngo bahindure imyumvire […] inshingano dufite ni iyo kuganiriza abana biga ku kigo yigishagaho no kuganiriza ababyeyi bafite iyo myimvure kugira ngo bahinduke bumve ko ingamba zo kwirinda icyorezo atari ingamba zihabanye n’imyemerere y’Imana.”

“Maze kubona abana barindwi ku kigo cya Nyarusiza muri Mahembe hari n’abandi bo muri Karambi bafite icyo kibazo.”

Amabwiriza yo kwirinda Covid-19 arimo gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa no guhana intera mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iyi ndwara.

 

 

@igicumbinews.co.rw