Burera: Abaturage ntibavugwa rumwe n’Umupolisi warashe umumotari agapfa

Mu kagari ka Nyirataba mu murenge wa Kivuye w’akarere ka Burera, polisi yarashe umuturage witwa TWAGIRAYEZU Michael ivuga ko yacuruzaga ibiyobyabwenge abikuye muri Uganda.

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko TWAGIRAYEZU Michael,  yarashwe mu ma saa cyenda ho ngo abapolisi baje n’umuyobozi w’umudugudu wahamagaye uwo muturage amubeshya ngo nabyuke agire abyo amubwira agisohoka hanze polisi ihita imurasa.



Umwe mu baganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru yagize ati:  “twumvishe urusaku mbyuka n’umugabo wanjye, twari twambaye ubusa, twagezeyo polisi iratwirukana , twumva isasu rimwe riravuze noneho mu ma saa kumi nimwe bwo barashe menshi nka mirongo ine.”

Undi witwa MUTUYIMANA yagize ati: “Ibaze guhamagarwa n’umuyobozi w’umudugudu bakakurasa, erega buriya wenda bakanamufunze ariko ntibamurase, nukuri  uriya mugabo yari umumotari gusa.”



Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CP Kabera Jean Bosco  yabwiye TV1 ko uyu muturage warashwe yarwanyije polisi.

Yagize ati: “Nibyo, amakuru twayamenye,  ubwo polisi yari iri mu kazi, uwo muturage yayirwanyije, gusa haracyakorwa iperereza ngo harebwe niba byari ngombwa ko umupolisi amurasa .”

Uretse uwarashwe agapfa , hari n’umudamu warashwe ku kuguru  ahita ajyanwa mu bitaro bya  Byumba.

TWAGIRAYEZU Michael urupfu rwe ruje rukurikira abandi bagabo bane baheruka kuraswa bashinjwa uburembetsi.



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News: