Muhanga: Umugabo yishe umugore we amukase ijosi




Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Kanama 2021,

Nambajimana Vedaste w’imyaka 31, yivuganye umugore we Murereramana Gloriose w’imyaka 40 amukase ijosi akoresheje umuhoro ngo yanze ko bagurisha inka baragijwe na nyirabukwe.

Ibi byabereye mu rugo rwabo ruherereye mu Mugududu wa Gakondokondo, Akagari ka Sholi, Umurenge wa Kabacuzi mu karere ka Muhanga, aho uyu mugabo ngo yabajije aho umuhoro uri ngo ajye gutemera inka igitumba(insina), yasohoka ageze mu rugo agahura n’umugore wari uvuye mu gikoni kuzana imboga zo kurisha ubugari yari ahishije, agahita amutema ijosi akoresheje wa muhoro, abana bahise bahuruza abaturanyi.



Umuyobozi w’uyu Mudugudu wa Gakondokondo, Iyakaremye Florent, yasobanuye iby’iyi nkuru y’incamugongo, aho yavuze ko uyu muryango wari usanganywe amakimbirane ashingiye cyane cyane ku mitungo.

Ati “nibyo ahagana mu masaha ya saa moya z’umugoroba (7:00pm) nibwo uyu mugabo yatemye umugore we. Hari umushinga waje gukorera mu kagari kacu ufasha abadamu ukabaha amafaranga ibihumbi 7,500 Frw buri kwezi, umugabo yahoraga abaza uko akoreshwa. Gusa ubuyobozi twarafatanyije tumusobanurira ko atayagiraho uruhare kuko adafasha umugore we imirimo. Gusa umugabo yaje kugenda ahunga urugo ariko agarutse mbere ya Covid-19 nibwo yagarutse yarahindutse pe, bigaragara ko yitwara neza.”

Uyu muyobozi w’umudugudu wa Gakondokondo, yakomeje avuga ko ngo nyuma yo gukora aya mahano yaciye ku muturanyi we afite ikiziriko avuga ko ibyo yakoze nawe agiye kubyikorera, undi yashaka ku mufata akamutera amabuye akiruka. Aho yari yabanje no guca iwabo ababwirako ikibazo cy’umugore we amaze kugikemera agiye nubwo bo babifashe nk’amashyengo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Ndayisaba Aimable, yemeje ko Nambajimana yishe umugore we biturutse ku nka yari yararagijwe na Nyirabukwe agashaka kuyigurisha atamubajije.

Yagize ati “Hari inka yari yararagijwe na nyirabukwe undi ashaka kuyigurisha ariko aza kubuzwa kuyitanga. Ariyo yaba yabaye intandaro yo kwica umugore we bapfa iby’iyo nka. Twagerageje kubaganiriza nk’umurenge inshuro zirenga ebyiri kubera amakimbirane bagiranaga ashingiye ku mitungo, ariko umugabo akatwereka ko yahindutse, bityo rero natwe twatunguwe n’iyi nkuru y’incamugongo.”

Uretse iyi nka uyu mugabo yashakaga kugurisha ariko akaza kwangirwa kuko yayigurishaga igiciro cyo hasi atabajije na nyirabukwe wayimuragije. Gusa yari yabaye nk’uhagarika kuyigurisha, nubwo yari yabwiye umugorewe ko ikibazo azakikemurira kuko nawe ari nka nyina.

Ubusanzwe ariko bari barigeze kugirana ikibazo cyaturukaga ku mafaranga Nyakwigendera yahabwaga n’umushinga Women For Women ibihumbi 7,500Frw buri kwezi. Aho uyu mugabo yahoraga abaza uko akoreshwa nubwo ubuyobozi bwari bwarabunze, nyuma yo kumvisha umugabo ko agomba kujya afasha umugore we mu mirimo aho kumutererana bityo nawe bikamuhesha uburenganzira kuri konte ishyirwaho ayo mafaranga.

Umurambo wa nyakwigendera ukaba wahise ujyanwa mu bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma. Naho Nambajimana Vedaste, wakoze aya mahano akaba yahise aburirwa irengero, aho inzego z’umutekano zikomeje kumushakisha ku bufatanye n’inzego z’ibanze.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Kanama 2021, uyu mugabo akaba yari yiriwe ku gasanteri nubwo ngo atari yasinze, gusa ubusanzwe akaba yajyaga anywa ku nzoga akagaragaza imyitwarire itariyo.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Ndayisaba Aimable, asaba abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo, aho binaniranye bagasaba gutandukana mu mahoro aho kwicana.

Ati “aba bana mu rugo bakwiye kumva ko imitungo y’urugo bayinganyaho agaciro, bakayikoresha byumvikanyweho. Ariko nanone iyo byanze bakwiye gutandukana mu mahoro aho kugirango umwe amene amaraso ya mugenzi we kuko aseswa ntayorwe.”

Aba bombi bakaba babanaga byemewe n’amategeko, aho bari bafitanye abana babiri, umwe w’imyaka 7 n’umuto w’imyaka 5 y’amavuko.

Inkuru dukesha Umuseke



Didier Maladonna/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: