Malawi ntizemera kuba indiri y’abakora iterabwoba- IGP wa Malawi abwira uw’u Rwanda




Ubwo Komiseri Mukuru wa Polisi ya Malawi IGP Dr George Kainja yakiraga mugenzi we wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza ubwo yari yasuye ishuri rikuru rya Polisi ya Malawi, yamubwiye ko igihugu cye kitazemera kuba indiri y’iterabwoba mu karere giherereyemo.

Iyo urebye imiterere ya Malawi ku ikarita y’Isi, usanga ari igihugu gisesetse muri Mazambique uturutse mu Majyaruguru yayo.

Mozambique niyo ifatwa muri iki gihe nk’ihuriro ry’abarwanyi b’umutwe wa Al Qaeda muri Afurika, ndetse muri iki gihe basa n’abigaruriye Intara ya Cabo Delgado iri mu Burasirazuba bushyira Amajyaruguru y’iki gihugu gikora ku Nyanja y’Abahinde.



Amajyepfo ya Malawi asesetse mu Majyaruguru ya Mozambique k’uburyo usanga Malawi iri hafi kugera rwagati muri Mozambique.

Ikindi ni uko ikiyaga  cya Nyasa gikora kuri ibi bihugu byombi gishobora kuba icyambu abagizi ba nabi bakoresha bava muri Mozambique bambuka bagana mu Ntara za Malawi zirimo Mangochi, Chipoka, Salima, Ntchisi, Mzuzu ndetse bakaba bagera no mu Murwa mukuru  wa Malawi witwa Lilongwe.

Izindi nzira zica ku butaka zihuza Mozambique na Malawi ni umuhanda uva ahitwa Muloza, ukagera ahitwa Mocuba muri Mozambique, undi ukava Nayuchi na Chiponde ukagera muri Mozambique ahitwa Cuamba.

Imodoka zitwara abagenzi kandi zishobora kuva  ahitwa Blantyre zigaca Mulanje zikagera Muloza. Zivuye muri Muloza zigera ku mupaka wa Mozambique nyuma y’urugendo rw’ikilometero kimwe n’igice ukagera ahitwa Milange.

Ubishatse wava muri aka gace, ugakomeza muri Mozambique mu bice bya Mocuba, Quelimana na Nampula.

Ahandi hantu hahuza Mozambique na Malawi ni mu bice bya Cuamba, Mangochi na Chiponde

Ushobora no guca ahitwa Liwonde ukagera Nayuchi ugatunguka Cuamba.

Malawi itirinze yaba icyambu cy’abakora iterabwoba mu gace iherereyemo

Mu magambo avunaguye, imiterere ya Mozambique na Malawi ituma abagizi ba nabi bari mu gihugu kimwe baba bashobora kwinjira mu kindi haramutse hatabayeho uburyo buhamye bwo kubakumira.

Kubera izi mpamvu, birumvikana ko Polisi ya Malawi n’ingabo zayo batabaye maso igihugu cyabo gishobora kuba icyambu cy’abarwanyi ba Al Qaeda bakoresha bahungabanya n’ahandi muri Afurika nko muri Tanzania, igihugu cy’inshuti y’u Rwanda kandi k’igituranyi.

Ubwo Komiseri Mukuru wa Polisi ya Malawi yagezaga ijambo kuri mugenzi we uyobora iy’u Rwanda uri yo mu ruzinduko rw’Icyumweru, yagize ati:

“Leta ya Malawi muri rusange  by’umwihariko Polisi  ya Malawi tuzakora ibishoboka byose n’imbaraga zose  kugira ngo dushyigikire ko iriya mitwe itsindwa. Byongeye kandi inzego z’umutekano za hano zikorana  bya hafi kugira ngo igihugu cyacu kitazakoreshwa mu buryo ubwo aribwo bwose mu guhungabanya umutekano wo mu Karere.”

IGP Dan  Munyuza uyobora Polisi y’u Rwanda yavuze ko Polisi z’ibihugu byombi hari intambwe zimaze gutera harimo kuba bahura bakagirana ibiganiro, bagahanahana amakuru, urwego rumwe rukagira icyo rwigira ku rundi kandi bagasangira ubunararibonye  kugira ngo bahurize hamwe mu gucyemura ibibazo by’umutekano.

Yagize ati:” Iyo urebeye hamwe ibibazo by’umutekano byugarije isi  n’akarere duherereyemo, usanga ari ngombwa guha agaciro ingufu Malawi ishyira mu gukorana n’ibindi bihugu mu gushaka umuti urambye w’imbogagamizi ku mutekano mu karere n’ahandi. U Rwanda rwifatanije na Malawi ndetse n’ibindi bihugu bya Africa mu gukemura ibibazo by’umutekano muke uturuka ku mitwe itemewe iri ku mugabane wa Africa  by’umwihariko imitwe y’intagondwa.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza akomeje uruzinduko rw’akazi  muri Malawi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Nyakanga yasuye ishuri rikuru rya Polisi ya Malawi rya Zomba riherereye mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Yasuye ishuri rikuru rya Polisi ya Malawi riri i  Zomba  mu Burasirazuba bw’iki gihugu

Tariki ya 27 Nyakanga, 2021 yari yasuye  igice cy’Amajyepfo ashyira  i Burengerazuba bw’igihugu ahari  ikicaro cya Polisi  mu Ntara ya Blantyre .

Muri Werurwe 2019 izi nzego zombi  zasinyanye amasezerano y’ubufatanye, amasezerano yasinyiwe mu murwa mukuru w’iki gihugu, Lilongwe.

Akubiyemo ubufatanye mu bintu bitandukanye nko guhanahana amahugurwa, gufatanya mu  bikorwa, gushaka no guhererekanya abanyabyaha, kurwanya iterabwoba, kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, guhanahana amakuru ajyanye n’abanyabyaha bahungira mu bihugu byombi ndetse no guhanahana amakuru ajyanye n’umutekano muri rusange.



Didier Maladonna/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: