Polisi y’u Rwanda iri gutanga akazi ku bakozi bakorera isuku y’imbwa zicunga umutekano

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yifuza gutanga akazi ku bakozi bakorera isuku y’imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano. Nk’uko bigaragara mu itaangazo ryasohotse Tariki ya 22 Gashyantare 2024.

Polisi ivuga ko uwifuza gupiganira iyi myanya agomba kwandika ibaruwa isaba akazi yandikiwe umuyobozi ushinzwe abakozi muri Polisi y’u  Rwanda. Agomba kandi kuba ari umunyarwanda, kuba azi gusoma no kwandika ikinyarwanda, kuba afite ubuzima buzira umuze, akagaragaza icyemezo cyerekana ko ari indakemwa mu mico no mu myifatire. Abaye kandi yarigeze gukorana n’inzego z’umutekano byaba ari akarusho.

Abujuje ibisabwa bagomba kuba batanze amabaruwa asaba akazi ku biro by’umuyobozi ushinzwe abakozi muri Polisi y’u Rwanda cyangwa bakayohereza kuri Email: dadmin@police.gov.rw bitarenze Tariki ya 05 Werurwe 2024. Abujuje ibisabwa nibo bazagaragara k’urutonde rw’abagomba gukora ikizamini cy’akazi.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: