Kirehe: Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima yasezeye ku kazi nyuma yo gufatirwa mu kabari

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mahama giherereye mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, Hategekimana Jean, yatanze ibaruwa asezera mu kazi nyuma yo gufatirwa mu kabari mu masaha y’ijoro yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ni ibaruwa yatanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Kanama 2020 nyuma yo kurazwa mu kibuga we n’abandi bantu 17 bafatanywe barengeje isaha ya saa Moya bari kunywa inzoga mu kabari.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukandarikanguye Géraldine, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Hategekimana yafatiwe mu kabari nijoro ari gusangira inzoga n’abandi bantu.

Ati “Ubwegure bwe yabutanze uyu munsi mu masaha ya saa sita, ni nyuma yuko ari mu mubare w’abantu bari bafatiwe kabari mu saha ya nijoro urumva yishe amabwiriza mu buryo butatu. Yarengeje amasaha, yari mu kabari kandi bitemewe noneho ni n’umwe mu bakwiriye kuba bigisha abandi uburyo bwo kwirinda COVID-19.”

Yakomeje avuga ko kimwe nkuko bigendekera abandi bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 yarajwe ahantu mu kibuga akahava yandika iyo baruwa yo gusezera ku mirimo ye.

Mukandarikanguye yasabye abaturage n’abayobozi gukurikiza ingamba zo kwirinda Coronavirus kuko iki cyorezo kitita ku cyo umuntu ari cyo.

Ati “Icyorezo ntikirobanura, buri wese cyamugeraho akandura cyangwa akanduza abandi aramutse atirinze ariko by’umwihariko abakwiriye kuba intangarugero bakwiriye kubikomeza bakareberwaho n’abandi mu kwirinda.”

Abagera kuri 17 nibo bafatiwe mu kabari mu ijoro ryakeye muri Kirehe. Polisi y’u Rwanda ikaba isaba Abanyarwanda kubahiriza amabwiriza yashyizweho n’inama y’Abaminisitiri avuga ko amasaha yo kugera mu rugo ari Saa Moya mu kurushaho kwirinda icyorezo cya COVID-19.

@igicumbinews.co.rw