Kigali: Umukobwa aratabaza yishe inzoka uruhu rwe ruhita ruzaho ibirabagwe bisa nka yo

Umukobwa witwa Uwamariya Marina ucumbitse mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kicukiro, mu kagari ka Kicukiro, mu Mudugudu w’Iriba, mu mujyi wa Kigali nyuma yuko yishe inzoka uruhu rwe rukazaho ibibara bisa na yo, arasaba umuntu wese waba azi icyo yakora kugirango akire cyangwa se n’uwamusengera agakira kuko amerewe nabi cyane.

Ubwo Igicumbi  News yamusuraga aho aba, twasanze aryamye atabasha kunyeganyega. Tuvugana na Uwineza Justine umugiraneza waje kumuba hafi adutangariza uko byatangiye.



Agira ati: “Marina yarabyutse arimo gukora isuku abona inzoka aragenda atira isuka muri urwo rugo yabagamo araza arayica, akimara kuyica atangira kuzana amabara nk’aya ya nzoka, aza kujya Kwa muganga bamubonamo Kanseri bamutera inshinge nyuma ya kanseri irabura, ahubwo akomeza kuzana amabara nk’aya ya nzoka none ubu amerewe nabi cyane.

“Umubiri we waragagaye yewe aba arikubona inzoka nyinshi zimuri imbere ariko twe ntituzibone, ndetse akumva arigushya agurumana kandi nta muriro ari kubona”.

Akomeza na we asaba ko habaye hari umuntu wabafasha akabarangira aho bakwivuriza agakira yabafasha cyangwa haba hari umuntu wumva wamusengera agakira na we yabafasha.



Nimero waboneraho uwamariya Marina ari nawe urwaye Ni 0786374815, iy’umurwaza ni 0788693877 Uwineza Justine.

Marina yavukiye mu ntara y’amajyepfo akaba afite imyaka 35, Nta Mugabo afite Ariko afite umwana umwe.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News