Kigali: Polisi yarashe umujura arapfa

kimisagara_kigali_covid19_august-1

Ku ifoto ni amashuri ya Kimisagara

Polisi y’Igihugu yatangaje ko yarashe umusore witwa Munyaneza Boy wari ufungiye ku Kimisagara wagerageje gutoroka yerekeza mu mugezi wa Mpazi ubwo yari asohotse agiye mu bwiherero.

Uyu Munyaneza yatawe muri yombi akurikiranyweho gupfumura inzu no kwibisha icyuma, afungirwa ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kimisagara.

Polisi y’Igihugu yatangaje ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, yasabye gusohoka kugira ngo ajye mu bwiherero. Ageze hanze ngo yahise ashaka gucika, yiruka yerekeza mu mugezi wa Mpazi ari nabwo yahise araswa arapfa.

Uyu musore w’imyaka 23 yari yatawe muri yombi ku wa 29 Kanama.

Polisi y’Igihugu ikunze kugira inama abantu yo kwirinda ibyaha, bakurikiza amategeko, birinda gushaka gutoroka nko mu gihe bari mu maboko y’inzego z’umutekano.

Agace iyi nsanganya yabereyemo ka Kimisagara hashize iminsi kavugwamo ubujura burimo ubwo kwambura abantu telefoni n’ibindi.

@www.igicumbinews.co.rw