Kenya: Abantu binjiriye inama yaberaga ku ikoranabuhanga bashyiraho amashusho y’ubusambanyi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ubwo muri Kenya bizihizaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kanseri, inama nyunguranabitekerezo yakorwaga binyuze mu ikoranabuhanga yaje kwibasirwa n’abantu batangira gushyiraho amafoto y’urukozasoni.

Iyi nama yari iri kuba hifashishishwe ikoranabuhanga rya Zoom yari yitabiriwe na Minisiteri w’Ubuzima Mutahi Kagwe, umuganga uzobereye mu kuvura kanseri Davis Makumi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu buvuzi.

Ubwo yari imaze imota 20 itangiye Davis Makuma, atangiye gusobanura uko kanseri ihagaze muri iki gihugu, hahise hatangira kugaragara amashusho y’urukozasoni.

Iyi nama yahise ihagarikwa igitaraganya gusa yahagaritswe umuganga wa kanseri, Davis Makumi, amaze kuvuga ko kanseri yibasiye Abanyakenya dore ko byibuze abantu 100 bahitanwa nayo ku munsi.

Ntabwo haramenyekana abinjiriye iryo koranabuhanga bagashyiraho amashusho y’urukozasoni, icyakora si ubwa mbere ibintu nk’ibyo biba kuva aho ikoranabuhanga rya Zoom ritangiye kwifashishwa.

Gukora inama binyuze mu ikorabuhanga rya Zoom ni bumwe mu buryo bwagiye bukoreshwa muri iki gihe cya Coronavirus, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Inama yari itegenyijwe imaze kwibasirwa n’abashyiragaho amashusho y’urukozasoni yahagaritswe, nyuma iza gukomereza ku wundi murongo.

 

Uku niko abinjiye muri iri koranabuhanga babanje kubigenza mbere yo gushyiraho amashusho y’urukozasoni
@igicumbinews.co.rw