Karongi: Umuturage akurikiranweho gukubita gitifu w’akagari ishoka mu mutwe

Umuturage witwa Basabose Pierre wo mu mudugudu wa Gafuruguto,akagari ka Gasura mu murenge wa Bwishyura arashinjwa gukubita ishoka mu mutwe umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gasura ubwo uyu muyobozi yari amaze guhosha urugomo rwo gukubita no gukomeretsa uyu muturage yari amaze gukora mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ugushyingo 2019. Ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura buvuga ko uyu muturage yari asanzwe yarananiranye.

Umwe mu baturage bo mu mudugudu wa Gafuruguto aho ibi byabereye avuga uko byagenze yagize ati ” ibi byatangiye umugore wa Pierre atukana na nyina wa Niyomugabo(nyirabukwe),nuko Niyomugabo araza acyura nyina maze Domina(umugore wa Pierre) ahita akubita nyirabukwe, Pierre aje aho kugirango abaze uko bimeze yadukira Niyomugabo aramukubita, kubera ko njyewe nkorera hano ndaza ndabakiza ariko Pierre ntiyashyirwa akomeza guterana amabuye ”.

Ibi bishimangirwa na Niyomugabo Fidele umwe mu bakorewe urugomo, “ nari niyicariye hano mu isanteri maze abantu barambaza ngo wiyicariye aho ngaho mama wawe bari kumukubita? Nuko ndaza mfata mama ndamujyana hashize umwanya byamaze guhosha nuko Pierre araza ,ubwo yari afite inkoni atangira kuyinkubita ngo kuko wifatanyije na mama wawe ndabica…… ”.

Nyanzira Aloysie, umukuru w’umudugudu wa Gafuruguto avuga ko uyu muturage asanzwe yarananiranye. Agira ati” uyu mugabo asanzwe ari igihazi anywa ibiyobwabyenge duhora tumushyikiriza inzego za polisi twajya kubona tukabona aragarutse,yigize igihazi asanzwe ari n’umujura ,bigaragare y’uko yari afite umuteguro kuko ako gashoka si agashoka yashishaga inkwi n’agashoka gatoya yari yarabitse ku buryo yakagendanaga ”.

Bwana Niyongamije Gerald, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gasura wakorewe urugomo , avugana na radio Isangano ku murongo wa telefoni dukesha iyi nkuru ubwo yari kwa muganga yivuza yagize ati”muri iryo joro nyine yari yakubise murumuna we, atema murumuna we akoresheje umuhoro abaturage bahamagara inzego z’umutekano i Kigali nabo bahamagara akarere ndetse na polisi ariko byaje kurangira nta rwego ruje gutabara, maze habuze urwego rujya gutabara twoherezayo irondo rigezeyo birananirana kuko yari yanyweye urumogi,biba ngombwa ko bongeye kumpamagara mfata moto hari mu ma satatu n’igice,mpageze nsaba abaturage kuryama kuko ntakindi nari kumukoraho,twaje kugenda rero tugeze muri kaburimbo ubwo yari afite agashoka gato ariko njye sinari nakabonye narindi kuvugira kuri telefoni antambuka iruhande ahita akankubita ku bw’amahirwe gafata ku itama iruhande rw’umunwa ntikafata mu isura”.

Bwana Niyigaba Bellarmin, umukozi ushinzwe ibibazo by’abaturage n’irangamimerere mu murenge wa Bwishyura, uri mu nshingano z’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge uri mu kiruhuko,avuga ko bagishakisha uyu muturage wakoze urugomo .

Yagize ati”uwakoze icyaha kugeza ubu ntabwo turamenya aho ari aracyashakishwa,twari tuzi ko n’ubundi ari umuntu udashobotse uretse ko muri kariya kagari tutabarenganya amakuru bahise bayatubwira gusa umuturage tugumya kumwibeshyaho” .

Uretse muri aka kagari ka Gasura no mu kagari ka Nyarusazi mu ijoro rimwe abaturage bakubise umunyamabanga nshingwabikorwa waho.

Source: Radio Isangano

@igicumbinews.co.rw