Kambogo Ildephonse wari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yasabye imbabazi nyuma yo kwirukanwa

Uwari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yasabye imbabazi ku kuba yararangaye mu kugoboka abahuye n’ibiza. Ni nyuma y’uko inama njyanama y’Akarere ka Rubavu, yateranye kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 05 Gicurasi 2023, iyobowe na perezida wa yo, Kabano Ignace, yamwirukanye bamuziza kutubahiriza inshingano ashinzwe.

Kuri iki cyumweru Tariki 7 Gicurasi 2023, abicishije k’urukuta rwe rwa Twitter, yasabye imbabazi ku byo avuga ko bitagenze neza mu kugoboka abahuye n’ibiza.



Yagize ati: “Nsabye imbabazi ku bitaragenze neza mu kugoboka  abahuye n’ibiza. Ndashimira Nyakubahwa @Paul Kagame uha urubyiruko amahirwe n’uruhare mu kubaka igihugu, nshimira n’Inganji za @RubavuDistrict ku cyizere bari barangiriye. Ndacyafite imbaraga n’ubushake nzakomeza kubaka urwatubyaye.”

Mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa Gatatu, Tariki 03 Gicurasi 2023, nibwo haguye imvura nyinshi yateye ibiza byahitanye abantu 131 mu bice bitandukanye by’igihugu. Mu karere ka Rubavu hitabye Imana 26 biganjemo abarengewe n’amazi y’umugezi wa Sebeya.



Mu kubashyingura ngo habayemo amakosa arimo nko kuba hari aho umuntu uri mu isanduku yabaga adahuye n’uri ku ifoto, hamwe abaturage bakaba baravugaga ko batabashije gusezera aba bo amakosa yashyizwe kuri Kambogo wari wamaze gutanga raporo ivuga ko umuhango urimo kugenda neza.

Amakuru ava mu karere ka Rubavu kandi avuga ko Kambogo yari afite n’andi makosa menshi yagiye akora mu bihe bitandukanye ariko akihanganirwa.

Uyu mugabo kandi bamwe mu banyamakuru bamushinja ko yababangamiraga mu kazi kabo ababwira nabi abandi akabatera ubwoba gusa iyi ikaba ari indwara imaze gufata n’abandi bamwe mu bayobozi b’uturere bumva ko itangazamakuru ribabangamira aho kurifata nk’umufatanyabikorwa cyakora abakunze kwitwara gutya ntibajya barenga umutaru. Ubutaha tuzabakorera urutonde rw’abayobozi b’uturere babangamira itangazamakuru tugendeye ku ngero zifatika.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: