Burundi: Ushwinzwe itangazamakuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe yirukanywe azira kunnyega umugabo wari wicaye mu nama iruhande rwa Perezida Tshisekedi yasinziriye

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Gervais Ndirakobuca yirukanye nta nteguza, umuyobozi wari ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu biro bye, Mélance Ndayisenga, amushinja icyo yise ikosa rikomeye.

Ni nyuma y’uko ku wa gatandatu Tariki 06 Gicurasi 2023, mu mujyi wa Bujumbura habaye inama yahuje abakuru b’ibihugu bo mu karere yigaga ku kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo, ubundi Perezida Félix Antoine Tshisekdi, akagaragara mu nama yicaranye n’umugabo wari wamuherekeje yasinziriye.



Aya mashusho yafashwe na Radiyo na Televiziyo by’igihugu cy’u Burundi(RTNB), yaje gukurwamo ifoto isakazwa hiryo no hino ku mbuga nkoranyambaga. Uwitwa umuhinga wigenga kuri Twitter yayishyizeho ubundi urubuga rwa Twitter rw’ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Burundi,  ruteraho ubutumwa bugira buti: “Mbona harimo n’abasinziriye”. Bigaragara ko uwarukoreshaga yaba yaribeshye akandika aziko arimo gukoresha konti ye.

Ibyo nibyo byarakaje Leta y’u Burundi ihita yirukana uhagarariye Itangazamakuru n’itumanaho mu biro bya Minisitiri w’Intebe kubera kuvuga amagambo nk’ayo yo gusesereza mu izina ry’ibyo biro. Nkuko bigaragara mu ibaruwa yasinyweho na Perezida Evarste Ndayishimiye kuri icyi cyumweru Tariki 07 Gicurasi 2023.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: