Kabuga Félicien yatawe muri yombi nyuma y’imyaka 26 ashakishwa kubera ibyaha bya Jenoside

Kabuga Félicien washakishwaga ashinjwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yafatiwe mu Bufaransa.

Aya makuru yemejwe n’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa buvuga ko yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki  ya 16,Gicurasi 2020.

Kabuga akekwaho uruhare muri jenoside, aho yatanze inkunga nini yaguze ibikoresho byifashishijwe muri jenoside nk’uwari hafi n’ubutegetsi bushinjwa gukora no gutegura jenoside.

Mu bihe byashize yagiye avugwaho kugira uruhare mu kwicisha abashakaga kumufata.

Kabuga, yari yarashyiriweho impapuro zimushakisha ku Isi, bigera n’aho Leta zunze Ubumwe za Amerika zimushyira ku rutonde rw’abantu bakwiye gufatwa bakaryozwa uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. America yari yaranashyizeho igihembo cy’amamiliyoni y’amadolari ku muntu uzamufata cyangwa se akerekana aho yihishe.

@igicumbinews.co.rw