Ishimwe Dieudonné utegura Miss Rwanda yatawe muri yombi

Ishimwe Dieudonné batazira Prince Kid utegura irushanwa rya Miss Rwanda biciye muri Company ye yitwa Rwanda Inspiration Back UP yatawe muri yombi.

Amakuru dukesha Igihe avuga ko yafashwe ashinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bagiye bitabira amarushanwa ya Miss Rwanda mu myaka itandukanye.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry yahamije aya makuru abwira Umuseke ko iperereza rikomeje ku byaha Prince Kid aregwa nubwo hatatangajwe abatanze ikirego.

RIB ivuga ko yamufashe igendeye kuburyo isanzwe ikora iperereza, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera.



@igicumbinews.co.rw