Ingimbi ebyiri zishe umwana w’imyaka 8 nyuma yo kumushimuta

Polisi yo mu Karere ka Kiruhura muri Uganda yataye muri yombi abahungu babiri umwe w’imyaka 17 n’undi w’imyaka 16 ibakurikiranyeho kwica umwana w’imyaka umunani bari barashimuse bakaka ababyeyi be incungu(ransom) ya $ 100 000 bakanga kuyatanga.

Abafashwe ni  Alexis Asiimwe w’imyaka 17 na Enos Taremwa bakurikiranyweho kwica Ronald Kanguma w’imyaka umunani y’amavuko.

CIP Samson Kasasira uvugira Polisi ya Uganda muri kariya gace avuga bamaze kubwirwa n’ababyeyi b’uriya mwana ko hari abantu bamushimuse batangiye gukurikirana baza gusanga yarishwe na ziriya ngimbi.

Asiimwe na Taremwa bari barabwiye ababyeyi ba Kangume ko bamufitekandi bazamurekura ari uko babahaye $ 100 000 bitaba ibyo bakamwica.

Polisi ivuga ko yafashe bariya bahungu babiri ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize.

Ubu ngo bafungiye ku biro bya Polisi biri Kiruhura.