Imiterere ya Gicumbi yagaragajwe nk’ipfundo rizingiyemo amahirwe y’ishoramari mu karere

HEVBWiebQAALQ4g-860x586

Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2026, habaye inama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi n’abashoramari ndetse n’abikorera batandukanye baturutse hirya no hino mu gihugu ku bufatanye na RDB, hagamijwe kubagaragariza amahirwe yo gushora imari muri aka Karere kugira ngo babone umusaruro.

Ni inama yari yitabiriwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula akaba n’imboni y’aka karere, wagaragarije abitabiriye iyi nama ishusho y’Akarere ka Gicumbi ndetse no kwereka abashoramari amahirwe ari muri aka Karere.

Minisitiri Ingabire yagaragaje ko Akarere ka Gicumbi ari Akarere gafite imisozi myiza yo muri iyi Ntara kandi kakaba gafite amahirwe menshi, ariko atarabyazwa umusaruro uko bikwiye. Ati: “Akarere ka Gicumbi ni Akarere gafite imisozi myiza muri iyi Ntara kandi gafite amahirwe ku bantu baza kuhashora imari. Ni Akarere gahana imbibi n’ibihugu by’abaturanyi, bikaba amahirwe yo gufasha mu kwakira ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ariko abashoramari ntibarashora imari muri icyo gice.”

Ku rundi ruhande kandi, Akarere ka Gicumbi ni aka kane mu gihugu mu bijyanye n’ubukungu, bikaba byaba imbarutso yo kunoza ibitaranozwa neza kugira ngo ayo mahirwe abyazwe umusaruro.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo kandi yagaragaje ko hagiye hubakwa imihanda ihuza aka Karere n’utundi turere, harimo umuhanda Base–Rukomo–Nyagatare ndetse n’umuhanda Kigali–Gatuna, anagaragaza ko umuriro w’amashanyarazi umaze kugera mu ngo ku kigero cya 80%, mu gihe amazi ari ku kigero cya 93.9%.

Ku bijyanye n’ubuhinzi n’inganda, Minisitiri yavuze ko uruganda rwa Mulindi rweguriwe abashoramari, ndetse hakaba hari n’inganda zitunganya ibigori.

Abashoramari baturutse hirya no hino mu gihugu bagaragarijwe ko gushora imari mu Karere ka Gicumbi nta gihombo cyabonekamo, cyane ko ari Akarere karimo kugana ku iterambere rishimishije.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News