Ikipe izahura na Manchester United muri FA Cup yamenyekanye

Wayney Rooney amaze gutsindira Derby County ibitego 4 harimo n’icyo yatsinze ku mugoroba ubwo ikipe ya Derby County yatsindaga Northampton ibitego bine kuri bibiri. Rooney yatsinze igitego cya kane kuri penariti, byayihaye amahirwe yo gukomeza mu kiciro cya gatanu cy’igikombe cya FA, aho izahura na United.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2020, Derby County izakira ikipe ya Manchester united, ni ubwa mbere Rooney azaba akinnye n’ikipe yahozemo kuva aho aheruka guhura nayo ubwo yarari muri Everton umwaka wa 2018.

Rooney yagize uruhare rukomeye ubwo Derby yatsindaga igitego kimwe kubusa, itsinda Crystal Palace iri mu kiciro cya mbere cya shampiyona y’Ubwongereza.

Nyuma yo gukomeza mu kindi kiciro, umuyobozi wa Derby County Philip Cocu yagize ati:“Rooney agiye guhura n’ikipe yagiriyemo ibihe byiza, yavuye muri America aza adusanga none ubu agiye gukina n’ikipe ye ya cyera aho yagiriye ibihe byiza.”

Uyu mugabo w’imyaka 34, akaba ariwe watsinze ibitego byinshi mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza, yatangiriye umwuga wo gukina umupira w’amaguru mu ikipe ya Everton, akomereza muri Manchester United kuva mu mwaka wa 20014 kugeza muri 2017 yavuye I Manchester ajya muri America mu ikipe ya D.C United aha yahamaze umwaka umwe ubu ari mu ikipe ya Derby County aho ari umukinnyi akaba n’umutoza.  

DUKUNDANE Ildephonse/igicumbinews.co.rw