Ifoto y’Urwibutso: Umugore bamurumye umunwa bamuziza gutuma umwana we kwiba ibiryo

Basomyi ba igicumbinews.co.rw uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’Umugore barumye umunwa bamuziza gutuma umwana we kwiba ibiryo mu rugo rw’abandi.

Mu gihugu cya Uganda umukozi wa KCCA yarumye umuturanyi we umunwa amuziza gutuma umwana kwiba ibiryo bye,  nyuma abaturage bamukubise hafi kumwica.

Tom Anguzo w’imyaka 21 utuye ahitwa Kibe zooni ukora mu modoka ya KCCA itwara imyanda niwe warumye umuturanyi we Ramula Nakanwagi w’imyaka 49 umunwa amuziza kohereza umwana kwiba ibiryo bye yavuze ko muri iyi minsi kubona ibiryo bitoroshye.

Nakanwagi barumye umunwa yavuze ko gutongana byatangiye kuwa kabiri ubwo Anguzo yababwiraga ngo we n’umukire afite amafaranga yabatunga umwaka wose nta kibazo bafite.

Yakomeje avuga ko Ku wa gatatu w’iki cyumweru dusoza Anguzo yakubise umwana we inshyi nyinshi avuga ko yari agiye kwiba ibiryo bye bamubujije ahita afata Shakira Namirembe w’imyaka 20 umukobwa wa Nakanwagi aramukubita cyane byatumye aza gukiza umukobwa we ubundi Anguzo umujinya ahita awumarira kuri Nakanwagi amuruma umunwa.

Abaturanyi bahise bamukubita hafi kumwica bavuga ko yari yaranababujije amahoro .

Nakanwagi we yahise yiruka ajya kuri Polisi yo mu gace ka Kaleerwe atanga ikirego cyahawe nimero  REF: 20/01/04/2020

Photo: Bukedde

@igicumbinews.co.rw