Ifoto y’Urwibutso: Ifoto ya nyuma ya Perezida Nkurunziza ari mu ruhame

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo Ifoto ya nyuma ya Perezida Nkurunziza ari mu ruhame.

Iyi foto ya Perezida Pierre Nkurunziza yayifotowe kuwa gatandatu w’icyumweru gishize aho  yagaragaye kuri stade Urukundo iri imbere y’urugo rwe ahitwa i Buye mu ntara ya Ngozi ahakinwaga imikino ya nyuma y’igikombe kitiriwe perezida.

Nyuma y’aho ,Mu buryo butunguranye , kuri uyu wa kabiri tariki 09 Kamena 2020, Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko Perezida w’iki gihugu Pierre Nkurunziza, yapfuye aguye mu bitaro bizwi nka Hôpital du cinquantenaire Natwe Turashoboye bya Karuzi, akaba yishwe n’umutima.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga Mukuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Prosper Ntahorwamiye, rivuga ko Nkurunziza kuwa Gatandatu yari muzima ndetse akareba umukino wa Volleyball i Ngozi ariko byagera nijoro akamererwa nabi akajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Karuzi.

Yakomeje avuga ko ku cyumweru yasaga n’uworohewe ndetse aganira n’abari bamuri hafi ariko mu buryo butunguranye cyane mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki 8 Kamena 2020, ubuzima bwe bwahindutse cyane umutima ugahagarara.

Itsinda ry’abaganga batandukanye ryakoze ibishoboka byose amasaha menshi ariko ntibyagira icyo bitanga.

Itangazo rigira riti “Guverinoma y’u Burundi yihanganishije cyane abaturage b’u Burundi muri rusange n’umuryango wa Nkurunziza by’umwihariko. U Burundi butakaje umwana w’agaciro w’igihugu, Perezida wa Repubulika n’umuyobozi w’ikirenga wo gukunda igihugu”.

Guverinoma y’u Burundi yasabye abaturage kudacikamo igikuba ahubwo bagaherekeza uwari Perezida wabo n’amasengesho menshi nk’uko yabaye urugero mu Barundi bose ndetse no mu bemera kandi buhaba Imana. Yatangaje kandi icyunamo cy’iminsi irindwi guhera uyu munsi ndetse ibendera ry’igihugu rikazururutswa kugeza hagati.

@igicumbinews.co.rw