Abasirikare 3 ba RDC binjiye mu Rwanda binyuranyije n’amategeko umwe araraswa arapfa

Mu gicuku cyo kuri uyu wa Kabiri Tariki 16 Mutarara 2024 ahagana saa saba za mu gitondo nibwo abasirikare batatu ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC), barenze umupaka bakinjira mu Rwanda binyuranyije n’amategeko binjiriye mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Rubavu, Akagari ka Rukoko, Umudugudu w’Isangano.

Itangazo Igisirakare cy’u Rwanda(RDF) cyashyize hanze rivuga ko kugirango hamenyekane aya makuru bayabwiwe n’abaturage bari ku irondo bahamagaye abasirikare bari ku burinzi bw’ijoro  bahise batabara  ubundi Sgt Asman Mupenda Termite w’imyaka 30 na Cpl Anyasaka Nkoi Lucien w’imyaka 28 bagahita batabwa muri yombi. Uwa gatatu we yashatse kubarwanya bahita bamurasa arapfa.

RDF ivuga ko aba basirikare ba FARDC  babasanganye imbunda ya AK-47, Magazine enye n’amasasu 105. K’uruhande rw’u Rwanda, nta musirikare wakomeretse, iperereza rirakomeje.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: