Hatangajwe igihe ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bizakorerwa

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri(NESA), cyatangaje ko ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, bizaba kuva Tariki 12 kugeza 14 Nyakanga 2021.



NESA ikaba isaba abanyeshuri bazakora ikizamini kuza  ku mashuri bazabikoreraho(Examination Centres), ku cyumweru, Tariki 11 Nyakanga 2021, kugirango babereke aho bazicara ndetse banabwirwe amabwiriza ngenderwaho.



Abanyeshuri bagiye gukora ibizamini bya Leta mu bihe bigoranye byo kwirinda Coronavirus, ubusanzwe muri iyi minsi abiteguraga ibizamini bya Leta babaga bari ku mashuri bigiraho barimo gusubiramo amasomo, ariko uyu mwaka ntago byabaye nyuma yuko Guverinoma y’u Rwanda, iherutse gusohora imyanzuro ivuga ko amashuri yose afunzwe guhera Tariki 1 Nyakanga 2021.

Kugeza ubu abenyeshuri bose bo mu mashuri abanza barimo kwitegura ibi bizamini basubiriramo amasomo yabo mu rugo.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: