Gicumbi:Bamwe mu baturage baravuga ko kugira umwanda babiterwa no kubura amazi

Bamwe Mu baturage b’akarere ka Gicumbi baravuga ko kuba bambara imyenda isa nabi ndetse ntibakarabe biterwa nuko aho batuye nta mazi babona ,ubuyobozi bw’akarere buravuga ko urwo ari urwitwazo gusa ngo akarere gafite gahunda yo kugeza ku abaturage bose amazi meza.

Muri iyi minsi ikibazo cy’umwanda cyarahagurikiwe mu bice bitandukanye by’igihugu ariko usanga kigomba gushyirwamo imbaraga kuko usanga hari abaturage batajya bakaraba ndetse no kwambara  imyenda imeshe bitwaje ko nta mazi bafite . Igicumbinews.co.rw yaganiriye na Rukundo Jean De Dieu umwe mu baturage batuye mu murenge wa Byumba avuga ko kuba bagifite umwanda biterwa no kubura amazi. Ati “arikose uravuga ngo ntidukaraba, amazi twaba twayakuye hehe ?,nkubu hari igihe hashira ukwezi nta mazi dufite ubwo urumva ko amazi tugerageje kubona tuyatekesha kugirango tubone icyo kurya “.

Kayiyesi Jeanne nawe aravuga ko ikibazo cy’amazi aringorabahizi kuburyo bayabonye hafi ikibazo cy’umwanda cyaranduka burundu. Yagize ati” erega amazi akomeje kuba ikibazo inaha hari igihe ajya abura ijerekani tukayigura magana abiri urumva ko ayo mazi utayafata ngo ugiye kuyakaraba cg kuyafurisha kandi ukeneye kuyatekesha”.

Abaturage baganiriye na igicumbinews bakomeza bavuga ko ubuyobozi bwabegereza amazi kugirango barusheho kugira isuku.

umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mujawamariya Elizabeth aravuga ko kuba bamwe mu abaturage bakigira umwanda biterwa n’imyumvire ikiri hasi.Aragira ati “ikibazo gihari cyane imyumvire ya bamwe mu baturage ku kugira isuku iracyari hasi icyo dukomeza gukora n’ubukangurambaga bwo gukangurira abaturage kugira isuku.

Mujawamariya Elizabeth Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza

Gusa uyu muyobozi akomeza avuga ko ikibazo cyo kubura amazi cyitakwirengagizwa kuko bakomeje kugishakira igisubizo.yagize ati “ikibazo cy’amazi nacyo cyirahari mu bikibangamiye isuku ,akarere gafatanyije n’abafatanyabikorwa karimo kwegereza abaturage ibikorwaremezo by’amazi hafi yabo kuburyo mu minsi iri imbere amazi azaba yageze mu karere hose”.

Gahunda ya guverinoma y’u Rwanda y’imyaka 7 kuva 2017-2024 igaragaza ko izarangira abaturage begerejwe amazi ku kigero cy’ijana ku ijana. 

Umuturage ufite umwanda

@igicumbinews.co.rw