Gicumbi: Uwavukanye ubwandu bwa virusi itera Sida akaza guterwa inda ari umwana n’umuntu atazi arasaba ubufasha

Uwineza uvuga ko abayeho nabi(Igicumbi News)




Uwineza Vestine twahinduriye amazina kubw’umutekano we, utuye mu Mudugudu wa Mukeri, Akagari ka Nyarutarama, mu Murenge wa Byumba, mu Karere ka Gicumbi, wavutse afite virus itera Sida, aratabaza inzego z’ubuyobozi kumufasha kubona imibereho nyuma yaho atewe inda n’umuntu atazi kandi akaba nta n’ababyeyi agira.

kuri ubu ubuzima bwe n’ubw’uwo yabyaye burabashaririye.

Uyu mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 23, abarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe. Aribana n’umwana we ugejeje imyaka 4, avuga ko nyuma yo kuvuka yabuze ababyeyi afite imyaka 3, akavuga ko yabayeho nabi kugeza ubwo atewe inda afite imyaka 17 n’umuntu atazi, akabaho aca inshuro atagira kivugira. Asobanura inzira y’umusaraba yanyuzemo.

Agira ati: “Ndi umwana nahuye n’ibibazo, nza kugira ibibazo ababyeyi banjye ndababura, harimo Mama na Papa. Mama wanjye yapfuye mfite imyaka itatu, Papa we simuzi, ngeze igihe cyo gukura mfite nk’imyaka nka 13, 14,15 gutyo, nahoraga ndwaye banjyanye kwa muganga basanga naranduye”.

“Natangiye kurya ibinini 2008, nkagera igihe nkivumbura nkabireka kubera ko nabonaga ubuzima bwanjye ari buto  natekereza ukuntu Mama ntamuzi,natekereza uko Papa ntamuzi, nkavuga ngo mbonye Mama cyangwa Papa, nkavuga nti  ariko burya da! nanabica!”.



Uwineza avuga ko nyuma y’ubwo buzima bushaririye yanyuzemo, yaje guhura n’umuntu akamutera inda akabaho nabi, cyane ko yahise amubura agahangana n’imibereho y’ubuzima bwe n’umwana abyaye.

Ati: “Sinari muzi, sinarinzi ngo avuka hano, ubundi yitwaga Hakizimana Vincent, bigeze igihe arambwira ngo njye kumusura, ariko by’ubwana ntazi ngo azampemukira, ngiye kumusura, arambwira ngo turyame, habayeho kurwana, turarwanaaa, aravuga ngo nimvuga aranyica, turarwana biba iby’ubusa ankoresha imibonano mpuzabitsina idakingiye antera inda. Igihe kiragera ndabyara, mbaho mu buzima bubi, nubu aho  umwana wanjye ageze arambaza ati: Maman, Papa ni nde?. Ubu mba nkifite agahinda, kuba umwana wanjye atazi Se”.

Kuri ubu Uwineza ngo nta kindi asaba, uretse kumushyigikira akabona imashini idoda kuko yabonye umugiraneza akamwigisha kudoda yabirangiza akabura ubushobozi bwo kubibyaza umusaruro.

Ati: “Umugiraneza wamfashaga, anyigisha imashini, imashini ndayimenya, kuyigurira byarananiye, ubu ndicaye  mu rugo kuko niyo ubyize ukabyibagirwa ntiwajya gukora akazi. Nta muntu wigeze uza mu rugo w’umuyobozi ngo atubwire ngo kora gutya. Njyewe ubu ikintu nasaba nka gutya nize imashini ni ukuyimfasha, nayitereka nanjye hariya ku muhanda, ku rubaraza, nkajya mbasha kubona ifu y’igikoma y’umwana, nanjye kandi ntisize. Kubera ko mba ndya ibinini bya buri munsi nanjye mba nkeneye icyo gikoma. Nanjye mba nkeneye iryo tunda. Niyo sabune nkanayibona, ntagiye guca incuro se, narwaye se. Leta rwose nimfashe impe imashini, ijye intangira na mituweli, Kuko rwose kubibona birangora”.

“Nubwo wenda mbona ikiraka rimwe na rimwe aba ari ukutubona ntuhahisha”.



Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byumba buvuga ko ikibazo cya Uwineza batakizi, ariko agomba kubagana bakamufasha.

Umunyamabanga  Nshingwabikorwa Nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste. Ati: “Bisaba ko aza akatureba, tukareba ibyo akeneye, tukareba ibyo afite, hanyuma tukamukorera ubuvugizi biroroshye. Yabanza akaza akegera ubuyobozi tukareba iyo Certificate ko yabyize, hanyuma tukamukorera ubuvugizi kuko urumva ndi kumwe n’abo dukorana mu biro, ndi kumva iyo case batayizi, ejo mu gitondo azazinduke aze andebe”.

Umuhuzabikorwa w’umuryango nyarwanda AVESI ushinzwe gukurikirana no kwita ku bahuye n’ibibazo birimo n’ababaye ndetse n’ababyaye imburagihe, Umubyeyi Pauline aravuga ko bafasha umuntu kwifasha, ariko na we akabigiramo uruhare.

Yagize ati: “Ku kigendanye n’ubushobozi bitewe nuko na we avuga ati nashobora iki?, bigendeye ku mahitamo ye, kuko ntabwo tuza ngo tumugenere, kwa kundi uvuga ngo ugeneye umuntu, ni ha handi usanga ibintu nta kintu bimaze ntabigiremo uruhare. Tuguha ibibasha kugufasha gukomeza kwifasha, ku buryo nibura ibyo akeneye byibanze aba agomba kubyiha”.

Uwineza avuga ko uretse urwo ruhuri rw’ibibazo afite, abonye icyo akora kimuteza imbere yakura amaboko mu mifuka na cyane ko asanzwe atunzwe no guca inshuro.



Phoibe Mukandayisenga/Igicumbi News