Gicumbi: Umukozi wo mu rugo yishe umwana arangije amumanika ku giti yambaye ubusa

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Umukozi wo mu rugo w’umusore w’imyaka 17, arakekwaho kwica  umwana w’umukobwa w’imyaka ine witwa Dushimimana Divine, ibi byabereye mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Wa Kageyo, Akagari ka Nyamiyaga, Umudugudu wa Kabare.

Bikekwa ko uyu umusore wakoraga akazi ko mu rugo yishe umwana w’aho yabaga yarangiza akamumanika mu giti yambaye ubusa ubundi akamuzirikisha ikariso yari yambaye, amakuru akavuga ko bikekwa ko uyu musore yishe uyu mwana biturutse kukuba ababyeyi b’aho yakoraga baramwambuye amafaranga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamiyaga, Cyibazayire Christine,  yabwiye Igicumbi  News, ko uwo mwana byamenyekanye ko yishwe mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.



Ati: “Amakuru twayamenye ariko ababyeyi batatse ko babuze umwana, bari baziko yaraye kwa nyirakuru bagiyeyo baramubura, bashaka mu ngo zituriye aho nabwo baramubura, niko rero batangiye guhwitura ngo umuntu waba wararanye umwana amugaragaze babona ntawukomye, nabwo batangira gushakisha ahantu hose kuko nyine bari bamaze kumenya ko umuhungu wahabaga yigendeye kandi agenda adasezeye, nibwo habayeho gukemangwa ko ariwe waba wagiriye nabi umwana akamujugunya ahantu, nuko nibwo bashakishije mu misarani n’ahandi hose bajya mu mashyamba hari ishyamba rinini bagezemo baramubona amanitse mu giti yambaye ubusa yapfuye.”

Kanda hasi ukurikire uko ubuyobozi bubisobanura:

Gitifu yakomeje avuga ko bikekwa ko intandaro y’urupfu rw’uyu mwana aruko ngo aho yakoraga haba hari amafaranga bari babereyemo uwo mukozi.

Ati: “Uretse amakuru tubwiwe ngo ko bishoboka ko bari baramwambuye ariko yafatwaga nk’umwana mu rugo kuko bajyaga bamushyira mu ishuri akarivamo akagaruka ubwo rero sinzi ko imbarutso yaba ari iyo ngiyo.”



Christine yibukije ababyeyi kujya bagira amakenga ku bakozi bo mu rugo bakoresha. Ati: “Dore ko nk’uyu mukozi ngo atarizwi, nta myirondoro ye izwi, kandi bakajya bita ku buzima bw’abana babo kuko nk’uyu mwana witabye Imana abayeyi bari bagizengo araye kwa nyirakuru nyamara yishwe.”

Ababyeyi ba nyakwigendera bari barakuye uyu musore k’umuhanda bamuzana mu rugo.

Kuri ubu umurambo w’uyu mwana ukaba wajyanye gukorerwa isuzuma muri Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga I kigali mu gihe uyu musore ukekwaho gukora aya marorerwa akaba yamaze gutabwa muri yombi afatiwe mu murenge wa Shangasha, mu karere ka Gicumbi, aho yari yagiye kwihisha kwa se umubyara muri batisimu.

Ubwo twari tugiye gusohora ino nkuru hari andi makuru twamenye kuri uyu musore tugikurikirana tuza kubagezaho.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: